Ubushinjacyaha bwasabiye Mutatsineza Assoumta ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo we Twagirayezu Theogene afatanyije n’abandi bagabo bane, gufungwa burundu kubera ubugome icyo cyaha cyakoranywe.
Ni Urubanza rwabereye mu ruhame mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza aho uyu muryango wari atuye. Rwitabiriwe n’abaturage bo muri aka Kagari barimo abana, urubyiruko n’abasheshe akanguhe.
Ubushinjacyaha burega Mutatsineza Assoumpta wari umugore wa nyakwidendera, Uyisenga Alphonse, Rubabaza Vianney, Ndizihiwe Evaritse na Habiryayo Athanase kugira uruhare mu rupfu rwa Twagirayezu Theogene.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko bubakurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye kuri Twagirayezu Theogene byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo 2022.
Uyu mugabo yiciwe iwe mu rugo atewe ibyumba, mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragajwe ko nyakwigendera yiciwe mu cyumba cye bityo ritangirira ku mugore we Mutatsineza na we wemeye koko ko yamugambaniye.
Busobanura ko Uyisenga yari yitwaje inyundo ari kumwe na Rubabaza ndetse bayimukubita inshuro ebyiri mu irugu ndetse banamutera ibyumba mu gihe umugore we yagiye hanze akabacungira umutekano.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aba bagabo bagerageje kumwica bakoresheje uburozi aho bamuhaye inyama z’imbwa ariko ntiyapfa. Kuri 19 Ugushyingo 2022 na bwo bagerageje kumwica ariko ntiyapfa.
Mu ibazwa rye mu Bugenzacyaha, Mutatsineza yemeje ko yabikoze koko ariko ko yabitewe no kuba barabanye n’umugabo we hatarabayeho gukundana.
Yahise abisabira imbabazi umuryango w’umugabo we n’umwana we yavukije uburenganzira bwo kurerwa na Se.
Ubwo Perezida w’Inteko iburanisha yabazaga ababuranyi niba ibyaha baregwa bakemera kuri uyu wa 27 Mata 2023, Mutatsinze yagize ati “Icyaha ndegwa ntacyo nemera.”
Uyisenga, Rubabaza, Ndizihiwe na Habiryayo bemeye uruhare rwabo mu rupfu rwa Twagirayezu.
Abaregwa bose bunganiwe n’umunyamategeko Me Minsiragwira Assouman wasabye urukiko ko rutazita ku yandi mabazwa byakozwe ahubwo rugashingira ku byavugiwe mu rukiko.
Uko bisobanuye
Mutatsineza yavuze ko ubwo yatumwa n’umugabo we inzoga zo kwakiriza abashyitsi yatunguwe no gusanga badahari ahubwo agasanga umugabo yakomerekejwe.
Yavuze ko bari basanzwe babana na nyakwigendera neza.
Nubwo avuga ibyo ariko mu bugenzacyaha yemeye icyaha, avuga ko yabanaga na Twagirayezu atamukunda kandi uwamufashije kumwica “ni we twateganyaga kubana”.
Mu ibaruwa yandikiye kuri RIB yagize ati “Nyuma yo kwica umugabo wanjye mfatanyije na Uyisenga Alphonse nsabye imbabazi.”
Abajijwe iby’iyi nyandiko Mutatsineza yavuze ko atayemera kuko atari we wayanditse ngo cyane ko atazi gusoma no kwandika.
Mutatsineza yasabye urukiko ko yagirwa umwere ku byo akurikiranyweho.
Uyisenga Alphonse yabwiye urukiko ko yari aziranye na Twagirayezu na murumuna we nubwo ubushinjacyaha bwagaragaje ko yari aziranye n’umugore we ngo kandi ari byo.
Yasobanuye ko Twagirayezu we yamubwiye ko afite ikibazo cyo kudakora neza inshingano z’urugo “gutera kabariro” amusaba kumushakira abantu bamuvura ndetse ngo yanamuzaniye abanya-Tanzania bagerageje ku muvura ariko ntibabikora neza.
Nyuma yaje kumushakira abandi bavuzi aribwo Rubabaza na Habiryayo bavuye mu Karere ka Nyaruguru bamuha umuti ariko ngo ntiyabishyura amafaranga yose.
Ubwo Rubabaza yari agiye kwishyuza ayasigaye ngo Twagirayezu nibwo yagiye mu cyumba cye azana inyundo ashaka kuyibakubita ariko Rubabaza aba ariwe uyimukubita inshuro eshatu.
Yavuze ko uyu mugabo yishwe umugore we yagiye kuzana inzoga zo kubakiriza n’izo gukoresha ngo kuko Twagirayezu yashakaga ko bamutsirika ntazongere kurogwa.
Ibi ariko yavuze mu rukiko bitandukanye n’ibyo yavugiye mu Bugenzacyaha kuko Uyisenga yemeye ko bari bafite gahunda yo kuzabana na Mutatsineza bategura uburyo bwo kumuroga cyangwa bakamwica.
Ati “Imvugo zanjye mu Bugenzacyaha sinzemera bitewe n’impamvu ngiye kubasobanurira kuko numvise hari ibyo bwanyongereyemo. Uruhare nemera ni uko nazanye aba bavuzi bajya kwishyura, nkaba naramufashe Rubabaza akaba yaramukubise inyundo. Urumva ko nabaye umufatanyacyaha muri icyo cyaha.”
Rubabaza yagize ati “Icyo nemera cyo nazanye umuntu aje kuvura uwo mugabo kandi yarakize hari mu kwezi kwa 10. Tuje kumwishyuza yadufashe neza ariko tugeze imuhira nibwo ibyo kwicana byaje.”
Yakomeje ati “Namukubise inyundo ku kuboko koko ariko uwamusonze ni Useyisenga, ntabwo nari naje kumwica ahubwo narinje kwishyuza amafaranga kuko yari yaratwemereye miliyoni 1.5 Frw kandi yaduhaye ibihumbi 300 Frw gusa.”
Ndizihiwe yasobanuye ko Uyisenga ari we wamusabye ko amufasha kumushakira umuvuzi ari na bwo yamushakiye abaturuka i Nyaruguru barimo Rubabaza.
Habiryayo yavuze ko icyo yemera ari uko yazanye imiti akayishyikiriza Uyisenga ariko atigeze agera kwa Nyakwigendera.
Aba bose bunganiwe mu mategeko na Me Minsiragwira Assouman wagaragaje ko abemeye icyaha bakwiye kugabanyirizwa igihano kandi ko ibyavugiwe mu rukiko ari byo byazahabwa agaciro.
Icyifuzo cy’Ubushinjacyaha
Umushinjacyaha yavuze ko ibyo bavugiye imbere y’urukiko birimo ibinyoma kubera ko iyo Urwego rw’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha rutajya ruhatira umuntu kwemera icyaha.
Yavuze ko bagize akagambane ku byo bari buvugire imbere y’urukiko.
Yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’uko ibimenyetso byagaragajwe giteganywa n’ingingo ya 107 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya ko umuntu wese wica undi abishaka aba akoze icyaha.
Bose basabiwe guhanishwa igifungo cy’igifungo cya burundu kandi ntibazagabanyirizwe ibihano kubera ubugome icyaha bwakoranywe no kuba hatigeze habaho ukwicuza ku byaha bakoze.