Urukiko rukuru rwa Kigali rugiye gufata umwanzuro ku rubanza ubushinjacyaha buregamo Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato abagore.
Ni urubanza uru rukiko rwaburanishije mu bujurire ku wa 18 Nzeri 2023 rukazasomwa ejo ku wa 26 Ukwakira 2023. Ubushinjacyaha bwari bwarajuriye nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize Dr Kayumba umwere muri Gashyantare 2023.
Mu iburanisha ryo mu Rukiko Rukuru, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko urukiko rwisumbuye rwirengagije ibimenyetso by’ubushinjacyaha bihamya ko Dr Kayumba yasambanyije Yankurije Marie Gorette ndetse akanagerageza kubikorera Narindwa Fiona Muthoni wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda.
Dr Kayumba aregwa ibyaha byo gusambanya ku gahato umuntu ufite byibura imyaka 18 y’ubukuru hamwe n’icyaha cy’ubwinjiracyaha muri kiriya kibanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwirengagije ubuhamya bw’abahohotewe na Dr Kayumba. Mu kwiregura kwe Dr Kayumba yahakanye ibyaha byose ashinjwa akavuga ko ari ibihimbano bishingiye ku mpamvu za Politiki.
Yambwiye urukiko Rukuru ko byose byatangiye nyuma y’amasaha make amaze gutangariza itangazamakuru ko yashinze ishyaka rya Politiki yise RPD (Rwandese Platform for Democracy).
Dr Kayumba yavuze ko ibyo byatangijwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Kamaraba Salva wahise yandika ko n’ubwo yashinze ishyaka rya Politiki ngo hari inshuti ye yamubwiye ko yagerageje kuyifata ku ngufu.
Akavuga ko bigitangira ubugenzacyaha ngo butari bufite umuntu umushinja ko ahubwo uwo muntu yabonetse nyuma y’icyumweru bitangajwe ko akurikiranyweho biriya byaha.
Mu iburanisha ryo mu Rukiko rukuru kandi ubushinjacyaha bwari bwanazanye uwitwa Yankurije Marie Gorette (Ni umwe mu bamurega kumukorera icyaha) mu rwego rwo kugira ngo atange ubuhamya mu rukiko rwibonere amarangamutima ye ariko ubwo buhamya bwe bwumviswe mu muhezo.
Dr Kayumba yifashishije Video igaragaza imiterere y’aho atuye ndetse n’iy’icyumba araramo ari na cyo bivugwa ko yasambanyirijemo Yankurije, yavuze ko ibikubiye mu buhamya bw’uwo mugore wari umukozi we wo mu rugo ari ibinyoma kuko avuga ko yahamagawe na Dr Kayumba ngo aze akore amasuku mu cyumba ubwo we yari mu bwiherero nyamara Dr Kayumba we akerekana ko ubwo bwiherero buri muri icyo cyumba bityo ko atari kumuhamagara.
Yavuze kandi ko ibyo uriya mugore yavuze byo kuba hari umuvandimwe wa Dr Kayumba wabasanze mu cyumba ubwo yamusambanyaga nabyo bitumvikana kuko uwo mutangabuhamya atasobanuye aho uwo murumuna wa Dr Kayumba yaba yaranyuze kuko igipangu n’inzu yose byari bifunze.
Kuri Narindwa Fiona nabwo Dr Kayumba yavuze ko ibyo avuga ari ibihimbano kuko uwo mugore ngo atanazi aho uyu mwarimu wa Kaminuza atuye.
Yavuze ko Narindwa bitumvikana ukuntu Narindwa yavuze ko Dr Kayumba yagerageje ku musambanya muri 2017 hanyuma ngo muri za 2018 Narindwa akomeze kujya amutumira mu biganiro bye byatambutswaga kuri televiziyo ya CNBC.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6.
Inkuru dukesha bwiza.com