Kuwa 22 Kamena 2024 nibwo mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo kwamamaza abakandida Perezida n’Abadepite b’imitwe ya Politiki itandukanye ari yemerewe kwiamamaza mu matora yabaye kuwa 15 Kamena 2024.
Ku ikubitiro, Akarere ka Musanze niko kabaye aka mbere mu kwakira umukandida Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame, mu gikorwa cyabereye kuri site ya Busogo mu karere ka Musanze. Ni ibirori byari byitabiriwe n’imbaga y’abantu basaga ibihumbi magana atanu.
Ubwo umukandida Perezida Paul Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa yanakomoje kubakomeje kujya bavuga u Rwanda nabi ndetse banarukangisha kurushzaho intambara, Ubwo yavugaga kuri ibyo hari ijwi ryavugiye mu bafana bari imbere ye rigira riti: “Tuzabavuna” (ashatse kuvuga ko abo bantu bavuga nabi u Rwanda bazabavuna)
Nyuma yo kumva iryo jambo, Paul Kagame yamusubije amubwira ko atari we ubivuze gus yongera ko nawe azaba ahari. Ati: “Ibyo ni wowe ubivuze ntabwo ari njye ubivuze, gusa nanjye nzaba mpari”
Nyuma yicyo gikorwa kuri uwo munsi iryo jambo “Tuzabavuna” ryakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga ndetse benshi bakomeza kwibaza ku muntu warivuze ariko baramubura cyane ko hari mu bantu benshi.
Nyuma haje kugaragara amashusho y’umusore uvuga ko avuka mu karere ka Gicumbi ko ariwe wavuze iryo jambo ndetse na nuyu munsi buri wese uri gusoma iyi nkuru akaba yumva ko koko ariwe warivuze koko nubwo byoseonline.rw twaje gukurikirana neza tugasanga atari we warivuze.
Umunyamakuru wa byoseonline.rw yakoze ubucukumbuzi bwihariye aza gusanga umusore wamenyekanye ko ari we wavuze iryo jambo atari we mu byukuri ndetse aza kubonana na nyir’ubwite wabyivugiye.
Ni umugabo uvuka mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa mu kagari ka Gihorwe witwa TUYIRINGIRE Schadrack uzwi ku izina rya “Maguru”
Mu kiganiro kigufi yagiranye na byoseonline.rw yavuze ko ari we wivugiye ririya jambo ndetse ko atumva ukuntu uriya musore yaba yariyitiriye iryo jambo.
Yongeyeho ko ubwo yamaraga kuvuga iryo jambo igikorwa kirangiye ko hari umunyamakuru washatse kumwegera ngo bavugane ariko mugenzi we bari kumwe akamukurura amubwira ko ibyo avuze bishobora kumukoraho maze birangira atamuvugishije.