Kuri uyu wa kane tariki 14 Mata 2022, guverinoma y’Ubwongereza yatangaje binyuze kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Minisitiri w’umutekano w’imbere Priti Patel batangaje ko bamaze kugirana n’u Rwanda amasezerano yo kohereza abimukira ku butaka bw’u Rwanda.
Nyuma yaya makuru, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR cyangwa HCR, ryarwanyije ryivuye inyuma uyu mugambi wa guverinoma y’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni mu Itangazo rya HCR ryamagana uyu mugambi ryasohotse kuri uyu wa 14 Mata 2022 rikurikiye irya guverinoma y’u Bwongereza yari imaze gutangaza ko yamaze kugirana n’u Rwanda amasezerano yo kohereza aba bimukira bagezeyo mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje ubwato buto.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Minisitiri w’umutekano w’imbere Priti Patel basobanuye ko aba bimukira bazaba bari mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bugisuzumwa, kandi “bazajya bafashwa kubaka ubuzima bushya kandi bwiza”.
HCR yagize iti: “Nyuma y’itangazo ry’uyu munsi, UNHCR irarwanya mu buryo bukomeye umugambi wa UK wo kwimurira ahandi inshingano zayo ku mpunzi, ikanasaba UK guhagarika umugambi wo kohereza abashaka ubuhungiro n’impunzi mu Rwanda mu gihe hasuzumwa ubusabe.”
Umuyobozi wungirije muri HCR ushinzwe kurengera impunzi, Gillian Triggs, yavuze ko umugambi wo kohereza aba bimukira uhabanye n’amasezerano mpuzamahanga yo kurengera impunzi, akabona ko bisa no kubacuruza nk’ibicuruzwa .
Yagize ati: “Abantu bahunga intambara, amakimbirane n’ubwicanyi bakwiye gufasha no kwerekwa urukundo. Ntabwo bakwiye gucuruzwa nk’ibicuruzwa, bajyanwa mu mahanga mu gihe ubusabe bwabo busuzumwa.”
HCR irashima ko u Rwanda rufite amateka meza yo kwakira impunzi n’abimukira neza, ariko ikemeza ko abenshi baba mu nkambi zarwo batabona amahirwe yo kwiteza imbere. Ahubwo isaba ibihugu bikize gushyigikira u Rwanda ku mpunzi rusanzwe rucumbikiye.
Iti: “Mu gihe u Rwanda rwahaye n’umutima ukunze icumbi ritekanye impunzi zahunze amakimbirane n’ubwicanyi mu binyacumbi by’imyaka bishize, inyinshi ziba mu nkambi zibura amahirwe ku bukungu. UNHCR yizera ko ibihugu bikize byagaragaza uruhare rwabyo bigatera inkunga u Rwanda n’impunzi rusanzwe rucumbikiye ariko hadakoreshejwe ubundi buryo.”
U Rwanda rusanzwe rucumbikiye abimukira n’impunzi 130,000 baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Boris yatangaje ko rwazakira abandi ibihumbi n’ibihumbi.