Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’imyaka 58 witwa Lawrence Faucette, yashyizwemo umutima w’ingurube wahinduriwe utunyangingo, aba umuntu wa kabiri mu Isi ukorewe icyo gikorwa kigatanga umusaruro.
Byakozwe ku wa 20 Nzeri 2023 n’Ikigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza ya Maryland, ndetse kuri ubu umutima we urakora neza nk’uko cyabitangaje ku wa 22 Nzeri 2023.
Kiti “Kuri ubu Lawrence Faucette ari guhumeka neza ndetse n’umutima we urakora neza ku buryo nta bundi bufasha bw’ibindi byuma ari gukenera.”
Ni igikorwa gikurikira ikindi cyabaye muri Mutarama 2022 aho David Bennet w’imyaka 57 na we wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuntu wa mbere ku Isi utewemo umutima wakomotse ku ngurube bigatanga umusaruro, nubwo nyuma y’amezi abiri yahise apfa.
Icyo gihe abaganga bo mu Kigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza ya Maryland na none bari bakoze icyo gikorwa bahawe uburenganzira n’urwego rushinzwe ubugenzuzi mu by’ubuvuzi muri Amerika hashingiwe ku kuba byaragaragaraga ko Bennet yashoboraga gupfa.
Ubusanzwe umutima w’ingurube ushyirwa mu mubiri w’umurwayi ugeze ku cyiciro cya nyuma aho nta yandi mahitamo aba afite. Ibi ni na ko bimeze kuri Lawrence Faucette kuko umutima we wari ufite indwara ituma aviramo imbere.
Uyu mugabo yoherejwe muri ibi bitaro ku wa 14 Nzeri 2023 nyuma y’uko yari atangiye kugaragaza ibimenyetso byo guhagarara k’umutima nk’uko CNN yabyanditse.
Ni igikorwa kandi cyahawe umugisha n’Ikigo Nyamerika gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti, FDA aho cyatangaje ko umurwayi ushobora kuba afite ikibazo gishobora gutuma atakaza ubuzima, hashobora kwifashishwa uyu mutima bikanafasha no mu bushakashatsi bwisumbuye.
Uyu mutima washyizwe muri Lawrence Faucette wabanje gutunganywa n’Ikigo cyo muri Amerika kizwi nka Revivcor aho utunyangingo tugera ku 10 twabanje guhindurwa ndetse utugera kuri dutatu dukurwamo.
Byakozwe kugira ngo uwo mutima bawusanishe n’umubiri w’umuntu, kuko biramutse bidakozwe ubwirinzi bwa muntu bufata urwo rugingo nk’umwanzi ubundi bugatangira kururwanya.
Kuri ubu uyu mugabo ari gukurikiranwa n’abaganga cyane cyane mu bijyanye no kumwongerera ubudahangarwa bufasha kugira ngo uru rugingo rube rutakwangwa n’umubiri, cyangwa ngo hagire indi ndwara ingurube yari ifite itarabonywe, ikaba yamwangiriza.
Mbere y’uko ashyirwamo uwo mutima, Lawrence Faucette, yabanje gusobanurirwa ingorane zose zishobora kuvamo arabyemera cyane ko na we yigeze kuba umuganga yumva neza akamaro k’ubushakashatsi nk’ubu.
Kugeza ubu muri Amerika habarurwa abantu barenga ibihumbi 113 bategereje kuba basimburizwa ingingo barimo abagera kuri 3354 bakeneye umutima aho abagera kuri 17 bapfa buri munsi bategereje uwabaha urugingo.