Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, bwemeje ko Ndimbati Aloys washakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha kuva mu mwaka w’1995 yapfiriye mu karere ka Kirehe.
Ubu bushinjacyaha bwemeje ko iperereza ryakozwe n’itsinda ryabwo rishakisha abatorotse ubutabera ryagaragaje ko Ndimbati yapfiriye mu murenge wa Gatore, ahagana muri Kamena 1997. Buti: “Urupfu rwa Ndimbati muri iki kigereranyo cy’igihe n’ahantu rwemejwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda nyuma yo kwikorera iperereza.”
Ndimbati yabaye Burugumesitiri wa Komini Gisovu, muri Perefegitura ya Kibuye kandi yari umwe mu bagize ishyaka MRND ryabaye kugeza muri Nyakanga 1994. Yari akurikiranweho ibyaha 7 bifitanye isano na jenoside birimo: kwica, gusambanya ku gahato, gushishikariza gukora jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe cya jenoside, Ndimbati yashishikariza abo muri Gisovu kurimbura Abatutsi, kandi ko hamwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze barimo Sikubwaho Charles hagati ya Mata na Kamena 1994 bateguye ibitero ku mpunzi z’Abatutsi muri Gisovu na Bisesero.
Ndimbati ubwe, ngo yateguye anatanga amabwiriza yo kwica ibihumbi by’Abatutsi ku musozi wa Bisesero, Kadashya, Muyira, mu buvumo bwa Nyakavumu, Gitwe, Rwirambo, Byiniro na Kazirandimwe.
Ubwo abasirikare ba RPA Inkotanyi babohoraga igihugu muri Nyakanga 1994, byagaragaye ko Ndimbati n’umuryango we bahungiye muri Zaïre, baba mu nkambi ya Kashusha, nyuma bimukira muri Kisangani.
Iperereza ryagaragaje ko ahagana muri Kamena 1997, Ndimbati yazanywe mu Rwanda n’indege y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, imugeza i Kanombe imukuye Kisangani, akomereza mu karere ka Kirehe, aho yaje gupfira azize urupfu rutamenyewe impamvu.
Abanyarwanda basigaye Ubushinjacyaha bwa UN bugishakisha ni Sikubwabo Charles wabaye umusirikare akaba na Burugumesitiri wa Komini Gishyita na Ryandikayo Charles wari ufite resitora muri segiteri Mubuga muri Gishyita.