Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye Abanyamerika bose bari ku butaka bwa Ukraine kuhava vuba na bwangu, mu rwego rwo kwirinda ko bagirwaho ingaruka n’ibitero by’Ingabo z’u Burusiya byegereje.
Perezida Biden yatanze ubu butumwa mu kiganiro yagiranye na NBC News. Ati: “Abanyamerika bakwiye kuhava nonaha. Duhanganye na kimwe mu bisirikare binini cyane ku Isi. Ni ibintu bitandukanye kandi ibintu bishobora kumera nabi vuba.”
Perezida Joe Biden yavuze ko nibiba ngombwa yohereza muri Ukraine ingabo zo guhungisha Abanyamerika, mu gihe u Burusiya bwaba buteye kiriya gihugu. Ati: “Iyi ni intambara y’isi igihe abanyamerika n’abarusiya batangira kurasana [hakoherezwa ingabo zo guhungisha Abanyamerika].”
Yunzemo ati: “Turi mu isi itandukanye kurusha ikindi gihe cyose mbere.”
U Burusiya bumaze igihe bwarohereje ingabo zirenga 100,000 n’ibimodoka by’intambara ku mupaka wabwo na Ukraine, ibyatumye ubwoba bw’uko buteganya gutera Ukraine buba bwinshi. U Burusiya kandi bufite Ingabo zibarirwa mu bihumbi ziri mu myitozo muri Belarus na zo bivugwa ko ziri kwitegura iriya ntambara.
Leta y’u Burusiya yakunze guhakana ko yaba ifite umugambi wo gutera Ukraine, gusa, Perezidansi y’iki gihugu iheruka gutangaza ko ishaka gushimangira “umurongo utukura” kugira ngo Ukraine itinjira mu muryango wa OTAN.
Amerika si yo yonyine ihangayikishijwe n’ikibazo cya Ukraine n’u Burusiya kuko nka Minisitiri w’intebe w’ u Bwongereza, Boris Johnson, ejo ku wa Kane yavuze ko u Burayi bufite ikibazo gikomeye cyane cy’umutekano kiruta ibyabayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.
Mu ijoro ryacyeye u Burusiya na Ukraine byatangaje ko byananiwe kumvikana nyuma y’umunsi wose bari mu biganiro bari bahurijwemo n’abategetsi bo mu Budage n’u Bufaransa.
Ibi bihugu byombi birarebana ay’ingwe nyuma y’imyaka umunani u Burusiya bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea, ibyatumye igisirikare cya Ukraine cyisanga mu ntambara n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, Ben Wallace ahurira na mugenzi we Sergei Shoigu w’u Burusiya i Moscow mu biganiro bigamije kucubya ariya makimbirane.