Nyirasenge w’umwana amaze kubona ibyabaye kuri uwo mwana, mwarimu Mr Mnkwanyana ,yahakanye ko yaba yaragize uruhare urwo ari rwo rwose mu mibanire idakwiye n’umunyeshuri yigisha. Mwalimu Mnkwayana yisobanuye avuga ko,yavuze ko adafite WhatsApp muri telephone ye kandi ko bishoboka ko hari umuntu ushobora kwiba terefone ye kugira ngo amushyireho icyashya, kuko yakundaga gusiga terefone ye mu cyumba abakozi bateguriramo amasomo.
Umucamanza, R Shanker, yavuze ko Mnkwanyana yavuganye n’umwana binyuze kuri WhatsApp, amushuka kohereza amashusho y’umubiri we wambaye ubusa, ndetse anamugaragariza ibice bye bwite by’ibanga . Mu iburanisha ryakoreshejwe n’akanama gashinzwe imibanire y’abakozi ku ishuri (ELRC) umunyeshuri yavuze ko we na bagenzi be bigana batangiye kuvugana na Mnkwanyana babinyujije kuri WhatsApp igihe babaga bakeneye ko mwalimu akosora imikoro yabo.
Uwo munyeshuri byagaragaye ko yagiye agirana ibiganiro na mwalimu we Mnkwanyana kuri WhatsApp hanze yishuri igihe kitari gito.
Muri iyo mikoranire,hagati ya mwalimu n’umunyeshuri, mwarimu yamubwiye ko amwiyumvamo, ko amukunda ndetse anamubaza niba afitanye umubano n’undi muntu uwo ari we wese.Igihe kimwe, umunyeshuri yavuze ko yabwiwe na Mnkwanyana ko amukunda, Nyuma yigihe gito amusabye urukundo , ikiganiro cyafashe indi ntera kigera aho bavuga kubyerekeranye n’ibitsina.
Uwo munyeshuri yavuze ko Mnkwanyana yamusabye amashusho ye yambaye ubusa,maze nawe akayamusangiza. Uwo munyeshuri akomeza avuga ko yongeye kumusaba amashusho ye yambaye ubusa ,maze umunsi umwe ari mu gitondo ariko yari yamaze kwambara avuga ko azayamwoherereza nyuma.Nyuma yaho yahise amusangiza amashusho agera kuri abiri cyangwa atatu yambaye ubusa.
Uwo munyeshuri avuga ko amashusho yamusangije yari”Amashusho yambaye ubusa umubiri we wose harimo amabere n’ibice byihariye.”
Mu buhamya bw’uyu munyeshuri yavuze ko akimara kumusangiza ayo mafoto yambaye ubusa akoresheje telephone, yamusubije avuga ko ibice bye by’ibanga ari binini. Se w’umwana yavuze ko yababajwe cyane no kubona ubwo butumwa kuko atari yiteze ko umwalimu avugana n’umunyeshuri muri ubwo buryo. Yari afite impungenge kandi ko aya mashusho ashobora gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga no kwangiza umwana we.
Uyu mubyeyi akimara kubona ibyabaye k’umwana we avuga ko yahise abimenyesha umuyobozi w’ishuri maze Mnkwanyana aramuhamagara amusaba ko bareka urubanza bagashaka uburyo bakemuramo icyo kibazo.
Umwarimu yavuze ko yari mu rujijo, igihe bamushyikirizaga ibirego kandi ko atibuka ibyo kuvugana n’umwana igihe yashinjwaga ibyo byaha n’akanama gashinzwe imibanire y’abakozi. Yavuze kandi ko bishoboka ko yaba ari murumuna we wakoresheje terefone ye bikamwitirirwa ,nyuma kandi yaje no kwisobanura avuga ko byashoboka kuba ari umuntu ushaka kumushyirishamo.
The Sowetan live dukesha iyi inkuru ivuga ko umucamanza Shanker yasanze imyitwarire ya Mnkwanyana ku cyaha yakoze ari imyitwarire mibi kandi ikomeye cyane igamije gukoresha imibonano mpuzabitsina umunyeshuri ,avuga ko iyo myitwarire ihanishwa igihano cyo guhita yirukanwa hatitawe ku mpamvu nyoroshyacyaha.
Umucamanza Shanker yanzura agira ati “nshingiye ku ingingo ya 120 y’itegeko rirengera abana ,nkurikije imiterere y’imyitwarire yo gushaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwana utaragira imyaka y’ubukure, nsanze Mnkwanyana atagikwiriye gukora akazi k’uburezi.”