Umwana w’imyaka 16 y’amavuko witwa Collins Sambaya utuye mu karere ka Vihiga muri Kenya, yabambishijwe imisumari ku giti na bagenzi be bamushinjaga kwiba inyakiramajwi (radio).
Sekuru wa Sambaya witwa Henry yatangarije Citizen Digital ko ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, abasore b’abaturage bakekaga ko mugenzi wabo yabibye radiyo, bageze mu rugo, baramushuka abakurikira iwabo.
Ngo ubwo bagezeho, bamwegeka ku giti, amaboko ye bayarambikaho, ibiganza babifatanyije imisumari.
Uyu musaza yagize ati: “Byabaye ahagana saa munani z’ikigoroba ariko nabimenye ahagana saa kumi n’imwe z’ikigoroba. Abakekwa baje mu rugo iwacu, bashuka umwuzukuru wanjye ngo abakurikire iwabo, aho bakoreye icyaha.”
Henry yavuze ko umuhungu we atigeze yiba radiyo, cyane ko aba basore banigeze kumujyana kuri sitasiyo ya Polisi bamushinja iki cyaha, ariko Polisi iramurekura imaze kubona nta bimenyetso bimuhamya iki cyaha.
Yagize ati: “Umwuzukuru wanjye ararengana. Mu minsi mike yashize, abakekwa bajyanye umwuzukuru wanjye kuri sitasiyo ya Polisi iri bugufi, aho bamushinje kubiba radiyo. Abapolisi baje kumurekura nyuma yo gusanga babiri bamushinja nta bimenyetso bafite.”
Aba basore barimo uwitwa Eric Irime hamwe na murumuna we ngo bahisemo kwihanira Sambaya muri ubu buryo, ariko Polisi iza kumutabara, bo barahunga, inkomere ijyanwa ku bitaro bya Itando Mission of Hope and Health Care. Uyu musaza Henry avuga ko umwuzukuru we ubu ari koroherwa.