Polisi y’ahitwa Merseyside mu Bwongereza yatangaje ko umwana w’umukobwa w’amezi 17 gusa witwaga Bella-Rae Birch,yishwe n’imbwa y’inkazi yari imaze icyumweru kimwe gusa iciririwe n’ababyeyi be.
Polisi ya Merseyside yavuze ko abapolisi bakiriye raporo ivuga ko uwo mwana yatewe n’imbwa iwabo kuri Bidston Avenue i Blackbrook, St Helens ahagana saa 3.50 z’amanywa kuri uyu wa mbere. Ibikorwa by’ubutabazi bwihutirwa byahise bikorerwa uyu mwana w’amezi 17 ajyanwa mu bitaro ari naho yapfiriye azize ibikomere byinshi yatewe n’iyi mbwa.
Polisi yongeyeho ko iyo mbwa yashyikirijwe abapolisi ihita yicwa. Polisi iri gukora iperereza niba iyi mbwa itari iyo mu bwoko butemewe ” Dangerous Dogs 1991″ nkuko amategeko agenga inyamaswa zigomba gutungwa abyemeza. Abapolisi bagumye ahabereye iryo sanganya kandi hakorwa iperereza ryinshi kuri za CCTV, abatangabuhamya ndetse n’abaturage.
Abaturanyi b’uyu muryango batangaje ko bababajwe bikomeye n’ibyabaye kuri uwo mwana wari ushimishije. Umuyobozi ushinzwe iperereza, Lisa Milligan yagize ati: ’Iki ni ikintu kibabaje kandi ibitekerezo byacu biri kumwe n’umuryango w’umwana muri iki gihe cy’agahinda. Ababyeyi b’uwo mukobwa muto n’umuryango wabo mugari barababaye rwose kandi abahanga bacu bashinzwe guhumuriza imiryango barabahaubufasha muri iki gihe kibabaje.
Uyu munsi, abaturanyi b’uyu mwana basobanuye ko nyina Treysharn Bates ’yashegeshwe’ cyane n’uru rupfu ndetse ’ararira cyane’ ubwo yari hanze y’urugo nyuma y’urupfu rwe ejo hashize, mu gihe inshuti z’uyu muryango zashenguwe n’uru rupfu,zasize indabo mu muhanda muri iki gitondo.