Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageze i Kigali hano mu Rwanda mu ruzinduko byitezwe ko aganira na President Paul Kagame ku mubano w’ibihugu byombi utifashe neza.
Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwawe n’indege ya Uganda Airlines, yakirwa n’abayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’aba Ambasade ya Uganda i Kigali.
Byitezwe ko ajya kujyanwa ku Kacyiru aho ahurira na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, baganire ku byakorwa mu gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda.
Amakuru y’uko Gen Muhoozi ashobora gutumwa na se Museveni kuri Perezida Kagame yatangiye gucicikana ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu.
Muhoozi usanzwe ari n’umujyanama wihariye wa se ku bikorwa byihariye, ari hano i Kigali mu gihe yaherukaga kunyuza ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter yita Perezida Kagame se wabo, ndetse aboneraho no kwihanangiriza bamwe mu banya-Uganda bamurwanya.
Ati: “Afande Kagame ni data wacu. Abamurwanya bararwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda.”
Biteganyijwe ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azava i Kigali ejo ku Cyumweru. Uyu mugabo yagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, mu gihe umubano w’igihugu cye n’u Rwanda umaze imyaka ikabakaba ine utifashe neza.
Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba Uganda n’u Rwanda bizashyiraho abagomba gushyikirana kugira ngo basubukure ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo umubano wabyo umaze imyaka ine warasenyutse.