Mu gihe habura umunsi umwe ngo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth bahurire mu nama ya CHOGM, abahagarariye ibihugu bitandukanye bakomeje kugera i Kigali aho izabera.
Umwami w’igihugu cya eSwatini, Mswati III yatunguye benshi ubwo yageraga i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yambaye imyambaro gakondo yo mu gihugu cye.
Uyu Mwami wari urikumwe n’umwe mu bagore be yageze ku kibuga cy’indege aherekejwe n’itsinda rinini ry’abantu baturukanye muri eSwatini. Akihagera we n’abamuherekeje bahise bashyirwa mu modoka igomba kubajyana aho bari bucumbikirwe.
Ubwami bwa eSwatini bwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu 1968.
Uyu mwami aje akurikiye abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bamaze kugera i Kigali.