Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV yahuye n’uruvagusenya ubwo yataraga inkuru ku muvuzi gakondo cyangwa umupfumu mu karere ka Rubavu ubwo yaterezwaga inzuki zikamwirukankana amaguru akayabangira ingata.
Nyuma yo kumenya ko abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubande, akagari ka Gikombe mu murenge wa Nyakiriba batewe impungenge n’inkono z’uyu mupfumu zihora zaka, Ndahiro yagiye gukurikirana. Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu gutangaza inkuru zidasanzwe, yagiye mu rugo rw’uyu mupfumu aherekejwe n’abaturage bo muri Nyarubande, maze aramwibwira, ashaka kumusobanuza kuri aka kazi ke.
Uyu mupfumu utishimiye kubona Ndahiro mu rugo rwe, yamusubije ati: “Umva nkubwire rero, umva nkubwire, njyewe nta banyamakuru nshaka hano. Urumva? Nta banyamakuru nshaka.”
Inzuki zahise zirukankana uyu munyamakuru hamwe n’aba baturage bari bamuri inyuma, bose bakizwa n’amaguru.