Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwali Fiacre, yagaragaje ko abakinnyi biteguye kwitwara neza bakabona itike ibajyana mu Gikombe cy’Afurika cya 2025 asaba Abanyarwanda kubashyigikira arı benshi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiriye ku mbuga nkoranyambaga z’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), avuga ku ngingo zirimo ubuzima bwe mu Amavubi.
Abajijwe uko biteguye umukino wa Benin uyu mukinnyi w’imyaka 25 yavuze ko intego ari gutsinda imikino ibiri ndetse asaba Abanyarwanda gukomeza kubashyigikira cyane ko intego bose bafite ari Igikombe cy’Afurika.
“Intego ya mbere ni Igikombe cy’Afurika kuko ni imyaka myinshi ishize, kuva natangira gukina ntabwo ndabona Amavubi muri AFCON. Iyi mikino ibiri ya Bénin ni yo yo kudufasha nk’abakinnyi.”
Yakomeje avuga ko gukina na Bénin biba ari amateka kuko umukino wayo ari wo watumye abona amahirwe yo kuba yakinira ikipe yo hanze y’u Rwanda.
Yagize ati: “Kuza mu Ikipe y’Igihugu biba ari agaciro gakomeye cyane kuko ni rwo rwego rwa nyuma mu mupira w’amaguru. Umukino wa Bénin ni wo wampinduriye ubuzima, nari mu bihe byo kurangiza amasezerano muri AS Kigali, nyishyiraho umutima kandi ndayitegura cyane ituma hanze bambona.”
Ku mpamvu zatumye yitwara neza mu mukino u Rwanda ruheruka guhuriramo na Nigeria, avuga ko kuba we na bagenzi be bari bazi ko ari umukino uza gukurikiranwa na Perezida Paul Kagame, nta makosa bagombaga gukora.
Ati “Umukino wa Nigeria ni uwa mbere nari nkiniye muri Stade Amahoro ndetse na mbere y’uko ivugururwa, nifuzaga rero kwandika amateka. Naravuze ngo uyu mukino nutandangiza urangira umukinnyi ukomeye kuko ubusatirizi Nigeria yari ifite, uri umunyezamu ugomba kwitegura amashoti kandi akomeye.”
Yongeyeho ati: “Bari batubwiye ko Perezida Kagame aza kureba umukino, njye nararebaga mu gice cya mbere simubone ariko acyinjira nahise mubona kuko mba ndi mu izamu biba byoroshye. Byanyongereye imbaraga kuko niba mwararebye neza, mu gice cya kabiri ni ho nakuyemo imipira myinshi.”
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakinnyi 25, iri muri Côte d’Ivoire aho izakinira na Bénin ku wa Kane tariki ya 11 Ukwakira 2024.
Nyuma y’umukino azagaruka mu Rwanda gukina undi wo kwishyura uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro, tariki ya 15 Ukwakira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba