Umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi akomeje kuburirwa irengero muri iyi kipe ye ya Rayon Sports dore ko anashinjwa amakosa menshi n’umutoza w’iyi kipe uvuga ko adafite imyitwarire myiza nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Olivier kwizera yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma y’umwuka muri Rayon sports aho yagerageje kwitwara neza bituma umutoza w’ikipe y’igihugu amugirira icyizere.
Kuva ku mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yasezerewemo na APR FC iyitsinze (2-1) ntabwo uyu munyezamu aragaruka mu myitozo y’iyi kipe.
Aganira n’itangazamakuru, umutoza wa Rayon Sports, Jorge Paixão yavuze ko Kwizera Olivier ari umunyezamu mwiza ariko utari umunyamwuga kuko ibikorwa bye atari byiza. Umutoza yatangaje ko ku mukino batsinzemo Etincelles FC 3-1 iyo umuzamu bonheur agira ikibazo hari kwitabazwa umukinnyi Musa Esenu kubera ko umuzamu wa kabiri Adolphe nawe afite icyibazo cy’uburwayi.
Ibi kandi bihura n’imyitwarire yahoze imuranga aho yigeze gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge nyuma aza gusezera mu mupira w’amaguru ariko nyuma aza kwisubiraho kubera igitutu gikomeye cy’abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda.
Nyuma yo kwisubiraho yakiniye ikipe ya Rayon Sports aho kuri ubu ari we muzamu wa mbere w’iyi kipe gusa akaba akomeje imyitwarire ye itari myiza.