Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yavuze ko kugira ngo imiyoborere myiza y’inzego z’ibanze ibashe kugerwaho ari uko Inama Njyanama igomba kuba ikorana neza kandi yuzuzanya na Komite Nyobozi.
Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage zirimo urw’akarere rugizwe n’Inama Njyanama, Komite Nyobozi igizwe na Meya n’abamwungirije barimo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage.
Hari kandi na komite y’umutekano y’akarere ndetse na komite mpuzabikorwa y’akarere, ihuza abantu benshi bo mu karere bagasesengura ibibazo by’akarere bakabifatira ingamba.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe Imiyoborere Myiza no Kwegereza Ubuyobozi Abaturage, Ndahiro Innocent, yavuze ko izo nzego zose n’ubwo buri rumwe cyangwa buri muntu aba afite inshingano, ariko zisabwa kuzuzanya no gukorana hagati yazo kugira ngo intego z’igihugu zigerweho.
Ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatatu, yagize ati “Izi nzego zisabwa kuzuzanya, gukorana, gufatanya kugira ngo babashe guteza akarere imbere. Aba bose iyo batowe baba bafite icyerekezo, iyo batabihuza n’icyerekezo cy’igihugu, niho habamo gusitara.”
Umunyamakuru Dukuzumuremyi Joseph, yavuze ko hakiri ikibazo cy’imikoranire hagati y’inzego, aho yatanze urugero rw’Inama Njyanama na Komite Nyobozi.
Ati “Nk’imiterere ya njyanama, ni nziza pe ariko iri politiki, kuko gukora politiki y’ahantu utaba, utagenda, udaheruka biragora. Ni na cyo kizonga ziriya nyobozi, ziriya nyobozi zitwara nk’aho ari abakozi ba njyanama, bitwara nk’aho bayikesha kuramba no kuramuka. Kiracyari ikibazo rero.”
Yakomeje agira ati “Kuko urumva Meya yeguzwa na Njyanama, kandi akora akazi, imbogamizi nyinshi ziba adahari, ku buryo muri za nyungu, za nzego hari abashobora kunyura ku ruhande bakanyura muri bya byuho.”
Ku rundi ruhande ariko, Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko ubusanzwe inzego zikwiye kuba zikorana aho kugira ngo rumwe rukorere ku bwoba ko urundi ruzaruvuguruza cyangwa hakabaho kweguzwa.
Ati “Amakuru ni izingiro ry’ibintu byinshi ariko noneho hajemo no gutinyana. Kuvuga ko Meya yatinya Perezida w’Inama Njyanama, ntabwo ariko mbyibwira kubera ko nta muntu ushobora kugira izina rinini mu karere kurusha Meya kubera ko we ahura na Perezida wa Repubulika, kuko buriya meya asinyana imihigo na Perezida.”
Ngendahimana yavuze ko ari Meya cyangwa Perezida w’Inama Njyanama bose ari abajyanama kandi bose baba bafite uburyo babazwa inshingano.
Ati “Rero meya ukora akurikije amategeko, ntabwo yakabaye atinya perezida w’inama njyanama. Ariko iyo hari ukora ibitajyanye n’ibyo igihugu gishaka, hakaba ukora iby’inyungu ze aho kuba iz’igihugu, nta cyatuma adatinya perezida w’inama njyanama.”
Ngendahimana yavuze ko icyatuma ibyo bibazo bitabaho ari uko buri wese yakora inshingano ze neza kandi akita cyane ku gukorana na bagenzi be.
Ngendahimana yavuze ko icyatuma ibyo bibazo bitabaho ari uko buri wese yakora inshingano ze neza kandi akita cyane ku gukorana na bagenzi be.