Umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, yatangaje ko azakora ibishoboka byose agasenya ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cy’u Burusiya.
Uyu mugabo yatangaje ibi nyuma y’amasaha make Klemlin [Perezidansi y’u Burusiya] imushinje “kwigumura akoresheje intwaro.”
Umutwe w’abacanshuro wa Wagner umaze igihe ufasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zimaze umwaka n’amezi atandatu zihanganyemo n’iza Ukraine.
Kuri ubu umwuka hagati y’impande zombi umaze igihe utifashe neza, bijyanye no kuba Prigozhin amaze igihe anenga mu buryo bukomeye ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya.
Ku wa Gatanu uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko yashinje Igisirikare cy’u Burusiya kuba cyaragabye igitero cya misile ku barwanyi be, ibyatumye arahirira kugihana.
Yavuze ko abacanshuro ba Wagner bamaze kwambuka umupaka uhuza Ukraine n’u Burusiya banyuze mu mujyi wa Rostov-on-Don; ashimangira ko abarwanyi be bazakubita ahababaza buri muntu wese uzabitambika mu nzira.
Abategetsi mu Burusiya ku rundi ruhande bahakana ibyo umukuru w’abacanshuro ba Wagner avuga, bakamusaba guhagarika “ibikorwa bye biciye ukubiri n’amategeko.”
Prigozhin ku rundi ruhande we avuga ko “ubutegetsi bubi bw’igisirikare cy’u Burusiya” bukwiye guhagarikwa, ibyatumye yiyemeza guhagararira ubutabera.
Mu majwi aheruka kunyuza ku rubuga rwa Telegrame yagize ati: “Abatwiciye abantu ndetse n’ibihumbi mirongo by’ingabo z’u Burusiya bazahanwa. Ntihagire uhangana natwe. Uwo ari we wese azohirahira akabikora azafatwa nk’inzitizi kandi tuzamwangiza. Ni na ko bimeze kuri za bariyeri n’indege zose zizitambika imbere yacu.”
Prigozhin cyakora yavuze ko Perezida Vladimir Putin, Guverinoma, Polisi ndetse n’Ingabo zishinzwe kurinda igihugu bazakomeza gukora uko bisanzwe.
Yasobanuye ko “iyi si coup d’Etat ya gisirikare, ariko ni urugendo rwo gushaka ubutabera. Ibikorwa byacu kandi ntibyinjirira ingabo mu buryo ubwo ari bwo bwose”.
Hagati aho Perezida Vladimir Putin biciye mu muvugizi we, yatangaje ko ari gukurikirana umunota ku wundi ibiri kuba.
Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya (TASS) byo byatangaje ko kuri ubu umutekano wamaze gukazwa ku hantu h’ingenzi i Moscou, nko ku nyubako za Leta ndetse n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka.
Ukraine biciye muri Minisitiri w’Ingabo zayo yatangaje ko irimo ikurikiranira hafi ibiri kubera mu Burusiya, mu gihe Perezidansi ya Amerika na yo yavuze ko iri kubikurikirana ndetse ko iza kuvugana n’incuti za kiriya gihugu.
Umuyobozi wungirije w’Ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, mu butumwa bw’amashusho yasabye Prigozhin guhagarika ibyo arimo agasubiza ingabo ze mu birindiro byazo.
Yunzemo ati: “Twese turi bamwe, turi abarwanyi. Ntushobora gukora ibyo umwanzi ashaka muri iki gihe kitoroshye ku gihugu cyacu.”
Lt Gen Vladimir Alekseyev wo mu ngabo z’u Burusiya we yavuze ko ibirimo gukorwa n’umukuru wa Wagner ari “ugutera inkota mu mugongo w’igihugu n’uw’umukuru w’Igihugu.”
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko kuri ubu Urwego rushinzwe umutekano muri kiriya gihugu (FSB) rwatangije iperereza mpanabyaha kuri Prigozhin rushinja “kugumura ingabo no kugerageza guteza intambara y’abanyagihugu (guerre civile) mu Burusiya.”
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya mu itangazo yasohoye yo yavuze ko ibyo uriya mugabo avuga ko abarwanyi be barashwe n’Ingabo z’u Burusiya ari ibinyoma.
Iyi Minisiteri yasabye abarwanyi ba Wagner kutumva amategeko ya Prigozhin ahubwo bagafata ingamba zo kumuta muri yombi.