Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku mirimo ye yari amazemo imyaka itandatu.
Ngendahimana akunze kugaragara mu biganiro bitandukanye by’ubusesenguzi bishingiye kuri Politiki mpuzamahanga, amateka ndetse n’ibibazo by’imiyoborere mu Karere.
Igihe dukesha iyi nkuru yahamirijwe ibyo kwegura kwa Ladislas Ngendahimana na bamwe mu bari mu buyobozi bwa RALGA batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa.
Umwe yagize ati “Kuba yeguye nibyo ariko impamvu ntabwo nyizi.”
RALGA ifite inshingano zirimo kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego z’ibanze no gutanga ibizamini muri izi nzego, nyamara izi nshingano zo gutanga ibizamini zimaze iminsi zihagaritswe kubera imikorere itaravuzweho rumwe mu mitangire y’ibi bizamini.
Ngendahimana ladislas yayoboraga RALGA kuva mu 2018 ubwo yasimburaga Rugamba Egide na we wavuye kuri uwo mwanya yeguye.
Mbere yaho Ngendahimana yari umuyobozi muri Minaloc. Icyo gihe byavugwaga ko muri RALGA harimo ikimenyane n’icyenewabo ayihabwa ngo ayizamure akanayihanaguraho icyo cyasha.