Umuvundo w’abafana benshi watumye bamwe bakomereka ndetse bajyanwa kwa muganga ubwo bagerageza kwinjira muri Stade Amahoro ngo bakurikirane uyu mukino.
N’ubwo amatike yashize hakiri kare, umunsi umwe mbere y’umukino, hari abantu bari bafite icyizere ko bazagera ku marembo ya stade bagafashwa kuyabona mu buryo bwihuse.
Amahoro Stadium yagombaga gufungura amarembo saa Sita z’amanywa nk’uko byari byatangajwe n’abateguye umukino, ariko abenshi mu bifuzaga kugurira amatike ku kibuga bahageze mbere y’ayo masaha.
Basabwe gutegereza kubera gutunganya uko bari bwinjire ariko bamwe mu bari baraguze amatike menshi batangira kuyacururiza hanze cyane ko itike yaguraga 1000 Frw yari yageze ku bihumbi 10 Frw kandi ari mu myanya isanzwe.
Benshi bayaguze ndetse bajya gutegerereza aho beretswe bari bwinjirire harimo amarembo arebana na BK Arena ndetse n’andi arebana no ku muhanda werekeza kuri Zigama CSS.
Amarembo yafunguwe bitinze, ahagana saa Munani, ariko haboneka ikibazo cy’abacuruzaga amatike mu buryo bwa magendu ku buryo bafataga itike imwe bakayigurisha abantu benshi cyane ko byakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Abareba ku matike bakoreshaga ubwo buryo noneho yareba itike agasanga yinjiriweho bigatuma n’uwayiguze yanga gusubira inyuma cyane ko yabaga yishyuye n’amafaranga y’umurengera.
Ibi byatumye abantu benshi bahera hanze y’umuryango ku buryo byageze saa Cyenda abantu bari muri Stade Amahoro ari bake cyane.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uri hafi gutangira, mbese amakipe yombi ari kwishyushya, abari bageze imbere bumvise induru y’abafana bari hanze ndetse batangiye kwinjira ari uruvunganzoka.
Umunyamakuru wa IGIHE wari hanze ku marembo arebana na BK Arena, yagerageje guhunga kugira ngo atagwa muri uwo mu byigano ariko icyagaragaye ni uko batumviye abashinzwe umutekano bityo bakinjira mu muvundo.
Abandi na bo batangiye gusimbuka uruzitiro ku buryo wabonaga ko bigoye guhosha uwo mu byigano ariko kubw’amahirwe abantu baragabanuka ndetse abashinzwe umutekano barongerwa bayahagararaho kugira ngo abageze muri Stade babanze bagere mu myanya babone kurekura abandi.
Kuko buri wese yari yigijweyo ntihamenyekanye umubare nyawo w’abakomerekeye muri uwo mubyigano, ariko hagaragaye abagera kuri barindwi barimo bavurirwa hanze mu gihe abandi barimo bihutanwa kwa muganga.
Abandi bafana bongeye kwinjira muri Stade umukino ugeze ku munota wa 35 ndetse Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, yasaga n’iyuzuye neza.