Umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witabaje Perezida João Lourenço wa Angola, umusaba kuwuhuriza mu mishyikirano na Leta y’u Rwanda.
Ni ubusabe uyu mutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wamuhaye biciye mu ibaruwa wamwandikiye ku wa 22 Ukwakira.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyo Lourenço yasubije uriya mutwe.
Leta y’u Rwanda icyakora ku ruhande rwayo yakunze gusaba abagize FDLR gutahuka, ndetse kuva muri 2001 abarenga 12,000 bahoze muri uriya mutwe bamaze gutahuka basubizwa mu buzima busanzwe.
FDLR yasabye imishyikirano mu gihe u Rwanda na RDC byamaze kwemeranya kuri gahunda yo kuyisenya, n’ubwo u Rwanda rushidikanya ko Kinshasa izayishyira mu bikorwa bijyanye no kuba uyu mutwe usanzwe ufitanye imikoranire n’ingabo zayo.
Ni gahunda yateguwe n’impuguke za gisirikare z’ibihugu byombi, mbere yo guhabwa umugisha na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bamaze guhura inshuro esheshatu.
Ingingo yo gusenya FDLR byitezwe ko ishobora no kuzaganirwaho na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo na Paul Kagame w’u Rwanda, ubwo ku wa 15 Ukuboza bazaba bahurira mu nama izabera i Luanda muri Angola.