Niyigaba Hamimu uzwi ku kabyiniriro ka Yakubu, arashinja Myugariro w’Ikipe ya APR ndetse n’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Ombolenga Fitina, kumugurisha imodoka ifite umwenda w’imisoro w’arenga miliyoni 2 Frw.
Niyigaba usanzwe ugura imodoka akazikanika, na we agahita azigurisha, yabwiye IGIHE ko ari mu gihirahiro nyuma y’aho Myugariro wa APR FC, Ombolenga Fitina, amuguriye imodoka yo mu bwoko bwa Dyna itwara imizigo nyuma akaza gusanga ifite imisoro ya 2.160.000 Frw.
Mu kiganiro na IGIHE, Niyigaba yavuze ko Ombolenga Fitina yaguze iyo Dyna n’umugabo witwa Nteziryayo Eugène nta mwenda n’umwe ifite ariko ntibakora “mutation” y’icyo kinyabiziga.
Yakomeje avuga ko nyuma na we yaje kugura iyo modoka yishyura Fitina Ombolenga 3.700.000 Frw nyuma yo kumwizeza ko nta mwenda w’imisoro ifite.
Yagize ati “Akimara kuyimpa nagiye muri contrôle bandega 1.600.000 Frw noneho ngiye no muri RRA bambwira ko ifite imisoro ya 2.160.000 Frw mpita mbona ntayishyura.”
Niyigena yakomeje avuga ko yagiranye ibiganiro na Ombolenga amwemerera ko azishyuya aya madeni ariko ubu hashize umwaka n’igice atarayishyura, akaboneraho gusaba inzego zibishinzwe cyane cyane iz’Ikipe ya APR FC akinira kumwishyuriza uyu mukinnyi kuko yamuteje igihombo gikomeye.
Uwitwa Nteziryayo Eugène, Ombolenga yaguzeho iyi modoka, na we yabwiye IGIHE ko uwo mukinnyi yayiguze muri Covid-19 ndetse ahangayikishijwe n’uko yanze ko bakoresha serivisi yo guhererekanya iki kinyabiziga, ibizwi nka “mutation”.
Ati “Urebye yayiguze muri Covid-19, noneho kuko ibiro byinshi by’abanoteri byari bifunze ntitwakora ’mutation’. Ikibabaje n’uko nyuma nakomeje kumwirukaho inshuro zirenze miliyari arabyanga, rimwe na rimwe akambwira ngo ari mu mwiherero w’ikipe ye.”
Yakomeje avuga ko uyu mukinnyi yanze ko bakora “mutation” amubwira ko ngo ubwo imodoka nta kindi kibazo ifite, nta kibazo we ubwe azamwishakira, ariko biri kumugiraho izindi ngaruka kuko adashobora gukora indi “mutation” y’umutungo we atarariha ideni ry’iyo modoka kuko ikimwanditseho.
Mu butumwa bugufi Ombolenga Fitina yandikiye IGIHE, yavuze ko iki kibazo atakizi ndetse n’uwo muntu umushinja kumuha imodoka ifite imisoro atamuzi. Ni mu gihe IGIHE ifite zimwe mu nyandiko z’amasezerano yagiranye n’aba bantu bavuga ko bafitanye ikibazo.