Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, yanenze abafana banga kujya ku kibuga kuko ikipe iri mu bihe bigoye, bakayiba hafi iyo imeze neza gusa.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’uko Amavubi atsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika wabereye kuri Stade Amahoro, ku wa 15 Ukwakira 2024.
Spittler yabanje kuvuga ko gutsinda cyangwa gutsindwa byose bibaho ariko igihe cyose abafana bakwiriye kuba inyuma y’ikipe kuko ari bwo ibona umusaruro ukwiye.
Ati “Birababaje, harimo namwe abanyamakuru mureba ibyavuye mu mukino. Ndibaza ko mu mukino uheruka nubwo twatakaje ntabwo twakinnye nabi, ariko ukavuga ngo batsinzwe sinjya ku kibuga. Abo bazajye muri Bresil cyangwa ahandi. Tugomba kwemera, ntabwo turi ikipe nziza ku Isi.”
“Niba tugiye mu mukino tuba dufite amahirwe yo kuwutsindwa cyangwa kuwutsinda igihe twahatanye cyane kandi n’amahirwe yadusekeye.”
Spittler yongeyeho ko “niba utekereza ko uzajya uza ku kibuga kuko uri gutsinda, ntabwo ariko abafana babaho. Umufana ni wa muntu ushyigikira ikipe mu bihe byiza ndetse n’ibibi. Nshimiye abaje gushyigikira aba bahungu, naho abandi simbitayeho, niba bifuza intsinzi gusa bajye bajya kwikinira za ‘playstation’.”
Umukino wo ku wa Kabiri warangiye u Rwanda rutsinze ibitego bibiri bya Nshuti Innocent na Bizimana Djihad, mu gihe icya Bénin cyinjijwe na Andreas Hountondji mu gice cya mbere.
Umunsi wa Kane wasize u Rwanda rufite amanota atanu n’umwanya wa gatatu mu Itsinda D, mu gihe imbere yarwo hari Nigeria iyoboye n’amanota arindwi, Bénin ikagira atandatu, mu gihe iya nyuma ari Libya ifite rimwe.
Nigeria na Libya byari gukinira i Benghazi ku wa Kabiri, ariko CAF ivuga ko umukino utaba ndetse iri gukora iperereza ku byagaragajwe na Nigeria ko yakiriwe nabi muri Libya, byatumye ihita isubira iwabo.