Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yavuze ko ntabwoba afite bwo kuba yabura akazi ke, ni nyuma y’uko u Rwanda rwabuze itike y’igikombe cy’Afurika.
Ejo hashize nyuma yo gutsindwa 2-0 na Mozambique, inzozi z’u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2023 zahise zirangira. Umunya-Espagne utoza Amavubi, abajijwe niba abona agikwiye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu, yavuze ko atari we wikorera isuzuma.
Ati “Si akazi kanjye, kwikorera isuzuma si akazi kanjye, abantu bashinzwe kurinkorera babikora, nk’uko nabivuze inshuro nyinshi ibyo ntabwo ari ikibazo. Nizera ibyo nkora ni urugendo cyane cyane nko guhindura uburyo bw’imikinire by’umwihariko mu ikipe y’igihugu.”
Agaruka ku ngingo yo kuba yabura akazi ke, yavuze ko ntabwoba atewe nabyo kuko we yizera ibyo akora.
Ati “Ntabwoba mfite, ntabwoba mfite nyizera, ndi umugabo w’umunyakuri wankunda cyangwa ukanyanga ariko mvugisha ukuri, ndabizi ntanga 100% mu bintu byinshi, nagira ubwoba mu gihe ntakora akazi kanjye neza uko nshoboye ariko ntabwo ariko bimeze. Ntabwoba mfite bw’amasezerano yanjye icyo ngomba gukora ni ukubaha igihugu nk’ibisanzwe.”
Kuva yagirwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022, nta mukino n’umwe w’irushanwa aratsinda. Mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 (Mozambique 1-1 Rwanda, Rwanda 0-1 Senegal, Benin 1-1 Rwanda, Rwanda 0-3 Benin [mpaga] na Rwanda 0-2 Mozambique).
Yasezerewe kandi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), yasezerewe na Ethiopia (Ethiopia 0-0, Rwanda 0-1 Ethiopia).