Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Aliou Cissé, yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’umunyezamu Kwizera Olivier ashimangira ko ari ku rwego rwo gukinira amakipe akomeye i Burayi.
Kwizera Olivier yitwaye neza mu mukino ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yaraye itsinzwemo na Les Lions de la Téranga ya Sénégal igitego 1-0; bashaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.
Igitego cyo ku munota wa nyuma w’umukino cya Sadio Mané ni cyo cyafashije Sénégal kwegukana amanota atatu y’umukino.
Umukino urangiye umutoza Aliou Cissé aganira na Canal+, yavuze ko Kwizera Olivier akwiye kuba akina i Burayi.
Ati: “Umukino wadukomereye cyane kuva utangiye kugeza urangiye, twagowe cyane n’ubuhanga budasanzwe bw’umunyezamu w’Amavubi. Afite impano ikomeye ntabwo natinya kuvuga ko akwiriye gukina ku rwego rw’i Burayi, Amavubi ni ikipe yo kwitegwa muri iri tsinda.”
Sénégal yahise iyobora itsinda n’amanota atandatu irusha atanu Amavubi ya gatatu.