Hari hashize iminsi ubuyobozi butangiye guhigisha uruhindu umusore wemeye ko yishe abana barenga 10 b’abahungu mu myaka itanu ishize.
Masten Wanjala yemeye ko yicaga abana abanje kubanyunyusa amaraso akaba yarishe abana b’abahungu bagera ku icumi mu myaka itanu mu gihugu cya Kenya.
Nyuma yo kwemera ko yishe aba bana uyu musore yahise atabwa muri yombi na polisi y’igihugu cya Kenya, nyuma nibwo yaje gutoroka gereza ahungira iwabo abaturage bamubonye baramukubita kugeza ashizemo umwuka.
Uyu musore amaze gutoroka gereza yasubiye iwabo, ahageze baramwamagana, nibwo abaturanyi babimenye barahamusanga baramwica nk’uko uwabibonye yabibwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya.
Masten Wanjala ngo yagerageje guhunga abo baturage ajya ku muturanyi w’iwabo ariko barahamusanga nk’uko Polisi ibyemeza.
Nyuma yo gufatwa na Polisi muri Nyakanga 2021 yajyanye Abapolisi aho yiciraga abana bahasanga imibiri yabo yangiritse.
Abapolisi batatu bacunga ahantu Wanjala yari afungiye batawe muri yombi bashinjwa gufasha imfungwa gutoroka n’uburangare. Ku rundi ruhande abaturage basabye Umuyobozi Mukuru wa Polisi kwegura kubera itoroka rya Masten Wanjala.