Umusore wo mu karere ka Rutsiro waciwe ururimi n’umukobwa basanzwe bakundana yatangiye gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akaba akurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha nkuko umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha yabitangarije igihe.
Uyu musore w’imyaka 26 yatanze ikirego ku wa 30 Ukuboza 2021, aho yaregeye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, avuga ko yaciwe ururimi n’uyu mukobwa.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yabwiye IGIHE ko “iperereza ryakozwe rigaragaza ko umukobwa yamurumye yitabara kuko yari yugarijwe n’amakuba, aho umuhungu yashakaga kumusambanya ku gahato.”
Yongeye ho ati “Ubugenzacyaha bwahise buregerwa n’umukobwa, ubu bukaba bukurikiranyeho umuhungu icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.”
Abajijwe niba iyo umukobwa ataza gutanga ikirego, RIB yari gukurikirana umuhungu, Dr. Murangira yavuze ko “Ubugenzacyaha bufite ububasha n’uburenganzira bwo gukurikirana icyaha bubyibwirije cyangwa buregewe.”
Yashimangiye ko ubu burenganzira RIB ibuhabwa n’ingingo ya 17 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Dr. Murangira yasabye abantu kwitondera ibyo bakora kuko kuba uvuga ko ukundana n’umuntu bitaguha uburenganzira bwo kuba wamukoresha icyo adashaka.
Ati “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane. Abakundana rero twabagira inama zo kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma bagongana n’amategeko, ibintu by’agahato babireke kuko bibakururira ibibazo”
Yakomeje agira ati “Hari ibirego bisa nk’ibi RIB yakira, bikunze kuba mu rubyiruko aho abantu bari basanzwe bakundana baza gutanga ibirego, bakarega uwo bari basanzwe bakundana ko yashatse cyangwa yamufashe ku ngufu.”
Dr. Murangira avuga ko hari abafatirana abandi kuko babasuye aho batuye cyangwa bakabafatirana banyoye basinze mu birori, ndetse rimwe na rimwe bakabashyiriramo ibibasinziriza.
Ati “Ibi isomo bitanga ni uko gukundana n’umuntu bitavuze ko wamukoresha ibyo adashaka, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane.”
Uyu musore aramutse ahamijwe iki cyaha n’Urukiko ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’igice, hakiyongera n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.
Impamvu ni uko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw. Ni ibihano bitenganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.