Umusore wo Mu Ntara ya Bubanza muri Komine Rugazi ahitwa Kirengane w’imyaka 19 afunzwe akekwaho gusambanya ihene ebyiri z’umuturanyi nk’uko bitangazwa n’abaturage bo muri ako gace Mu gihugu cy’Uburundi.
Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, bataye muri yombi uyu musore kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, afungiwe kuri kasho ya Polisi kuri zone ya Muzinda.
Abaturage bavuga ko umugore, nyiri izo hene, yumvise zihebeba cyane ari mu murima, agiye kureba ikibaye asanga uwo musore ari muri yagapfe yagapfe, akora ayo mahano. Nyiri izo hene yahise yitabaza abaturanyi ngo bacoce iby’icyo kibazo, uyu musore yanditse ibaruwa isaba imbabazi maze arazihabwa ariko ubuyobozi buhita bujya kumufunga.
Ubuyobozi bwo mu nzego zo hasi bwahisemo kumujyana imbere y’amategeko kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoze. Igipolisi kuri Zone Muzinda kivuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko kiriya cyaha cyakozwe.