Usifuzi ukomoka mu gihugu cya Espagne, Antonio Mateu Lahoz uheruka gukora agashya agatanga amakarita 15 mu mukino yasifuye wahuje igihugu cya Argentine n’Ubuholandi yamaze kwirukanwa mu irushanwa.
Uyu musifuzi wari mu bakomeye yasubijwe iwabo nyuma yo kugaragara ko yakoze amakosa yatumye uyu mukino wa 1/4 upfa ndetse yagaragaye aterana amagambo na kizigenza Lionel Messi.
Amakuru dukesha Cadena Cope avuga ko Mateu Lahoz atazongera gusifura muri iki gikombe cy’isi nyuma yo kunengwa na benshi barimo na Lionel Messi.
Nyuma y’uyu mukino warangiye Argentina ikomeje kuri penaliti 4-3 imaze kunganya ibitego 2-2 n’Ubuholandi, Messi yagize ati:“FIFA ikwiye kwita kuri ibi ikirinda guha amahirwe umusifuzi nk’uyu ku mukino ufite akamaro gakomeye. Uyu musifuzi ntabwo yari ku rwego rwo hejuru.
Uyu musifuzi kandi yananenzwe n’abo ku ruhande rw’Ubuholandi cyane ko benshi mu barebye uyu mupira babonaga ari kubogamira kuri Argentina nubwo n’abakinnyi bayo bamwifatiye ku gahanga bakavuga ko nta bushobozi yari afite bwo kuyobora uyu mukino.
Byashobokaga ko yari gusifura umukino w’Ubufaransa na Maroc kuko ari mu basifuzi bakomeye ku isi gusa yirukanwe hasigara abarimo Danny Makkelie, Daniel Orsato uzasifurira Argentina na Croatia, Anthony Taylor n’abandi.
Imikino ya 1/2 cy’irangiza izatangira kuri uyu wa kabiri aho Argentina ya Lionel Messi yaje muri iri rushanwa ihabwa amahirwe menshi iresurana na Croatia yatunguranye igakuramo Brazil akaba ari umukino utegenyijwe saa tatu z’umugoroba.