Papa Francis yahaye ubutumwa Abasenyeri Gatolika bo mu Rwanda burimo guha abagore n’urubyiruko ubwisanzure mu butumwa bwa Kiliziya.
Abashumba ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda bose batangiye uruzinduko rw’akazi i Roma, bahuyemo na Papa Francis haganirwa ku buzima bwa Kiliziya Gatolika mu gihugu n’ibindi bibazo byaba bihari.
Ni uruzinduko ruzwi nka “Ad limina Apostolorum”, rwabaye ku matariki ya 6 – 11 Werurwe 2023.
Kuwa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023 nibwo Papa Francis yakiriye Abasenyeri bo mu Rwanda bagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, Abepiskopi bo mu Rwanda basoje uruzinduko batura igitambo cy’Ukaristiya bari kumwe n’abapadiri , ababikira n’abalayiki bari mu butumwa i Roma.
Mgr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, yavuze ko Papa Fransisiko yasabye Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda kwita ku Bihayimana, gusigasira umuryango, kwita ku burezi, kwita ku bakateshiste no guha abagore n’urubyiruko ubwisanzure mu butumwa bwa Kiliziya.
Muri uru ruzinduko, Abasenyeri bo mu Rwanda bahuye n’ubunyamabanga bukuru bwa Vatican ku wa 9 Werurwe, naho ku wa 7 bahure n’Ibiro bishinzwe iyogezabutumwa.
Papa Francis ni we utumira abasenyeri ngo bamugezeho iyo raporo ya buri myaka itanu, ubutumire bw’u Rwanda bukaba bwaratanzwe mu ntangiriro z’Ukuboza 2022.
Uru ruzinduko ruba rimwe mu myaka itanu, rwaherukaga tariki 25 Werurwe – 3 Mata 2014.
Icyakora imyaka yari igiye kuba icyenda rutaba, bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa byinshi ndetse n’ingendo mpuzamahanga, mu myaka ibiri ishize.