Amashusho y’uwo bivugwa ko ari umusore uri gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore ari guhererekanywa hirya no hino kuri whatsApp na twitter.
Aya mashusho yaba bombi biravugwa ko ari abarokore b’i Muhanga.
Nkuko ikinyamakuru imirasiretv dukesha iyi nkuru cyabibwiwe n’umuntu wabibwiwe n’undi ubazi, yavuze ko aba ari umusore w’umushoferi usanzwe utwara nyirabuja ari nawe bari kumwe mu mashusho.
Uyu mugore ugaragara ari gutera akabariro amakuru avuga ko ari uw’i Muhanga muri ADEPR Gahogo. Uyu mugore wabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga bivugwa ko yari n’umuririmbyi muri choral y’i Gahogo.
Amakuru akomeza avuga ko uyu mugore yarasanzwe abeshya uyu mugabo ko agiye mu masengesho Kanyarira maze akajya gusambana n’uyu mushoferi ukora akazi ko gupfubura.
Nyuma y’uko uyu musore asabye amafaranga miliyoni 8 uyu mugore akayamwima, umusore yamubwiye ko niba atayamuhaye agiye gushyira hanze amashusho ye baryamanye.
Uyu mugore ngo yarisakasatse abona miliyoni 5 umusore azakiriye ahita amubwira ko kuva atabonye million 3 zisigaye agiye kumushyira hanze.
Nyamusore niko guhita asakaza amashusho y’urukozasoni hanze ari mu gitanda n’uyu mugore wo muri ADEPR Gahogo.