Mu gitondo cyo kuwa 17 Kamena 2022 nibwo umusirikare wa FARDC, Sergent Mokili Kingombe Munyololo yarashwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kwinjira arasa urufaya rw’amasasu ku butaka bw’u Rwanda ndetse agakomeretsa Abapolisi babiri b’u Rwanda.
Umuryango w’uyu musirikare wa FARDC uheruka kurasirwa kuri Petite Barrière i Gisenyi ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda arasa inzego z’umutekano n’abasivili, uri gusaba ubufasha kugira ngo ubashe kubona ikiwutunga dore ko ushinja bamwe mu bayobozi bakomeye b’ingabo za FARDC kumwoshya bamwizeza kuzamufashiriza umuryango igihe yaba arashwe.
Uyu musirikare wa FARDC yinjiye arasa mu Rwanda ngo mu rwego rwo guhorera inshuti ze “ziciwe ku rugamba n’umutwe wa M23 wegekwa k’u Rwanda.”
Mu myambaro ya Sergent Mokili Kingombe yasanzwemo urumogi rwinshi bikekwa ko “yabanje gutumagura” ndetse abamubonye yerekeza ku mupaka bavuga ko yari “yasinze yigamba ko agiye gufata u Rwanda.”
Ubwo umurambo wa Sergent Mokili Kingombe wasubizwaga i Goma muri Congo yafashwe nk’intwari, akorerwa akarasisi ka Gisirikare, abaturage baririmba ko ari “Intwali ihangaye u Rwanda rutifuriza Congo amahoro.”
Abo mu muryango we bari gusaba abagiraneza gufasha umuryango w’uyu “wiswe intwari kubera ubushotoranyi ku gihugu kibanyi cy’u Rwanda.”
Sergent Mokili umuryango we uvuga ko kuva aho apfiriye babayeho mu buzima butoroshye, basaba inkunga ku bagiraneza. Basaba ko bafashwa nk’uko bari bijeje ubufasha Sergent Mokili ubwo yishoraga muri kiriya gikorwa.
Hari amakuru aturuka muri zimwe mu nshuti za nyakwigendera avuga ko mbere y’uko Sergent Mokili akora kiriya gikorwa hari bamwe mu basirikare bakuru bari bamwijeje ko “bazafasha umuryango we mu gihe yarasirwa muri kiriya gikorwa cy’ubwihebe.”
Sergent Mokili Kingombe Munyololo yasize ku Isi umupfakazi n’abana batandatu. Umuryango washyizeho numero ya Mobile Money na Konti ya Banki kugira ngo ukusanye amafaranga akenewe kugirango abana ba Mokili bajye mu ishuri kandi babone ibyo kurya kuko babayeho mu buzima bushaririye.