Umuryango wa Major (Rtd) Gasagure Innocent wihanangirije abakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ku rupfu rw’umukobwa wabo Olga Kayirangwa uheruka kwitaba Imana.
Kayirangwa wari umwana w’Imfura, yitabye Imana ku wa 26 Nzeri 2024. Ni urupfu rwatunguranye ubwo yari yagiye gusura inshuti ze bigakekwa ko ari ho yaguye nubwo hataramenyekana icyamwishe.
Nyuma y’urupfu rwe, abasore babiri bari kumwe na we bahise batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu ndetse kuri ubu bari kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Urubanza rwabaye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, rwitabirwa n’abantu benshi barimo inshuti n’imiryango ku mpande z’uwitabye Imana n’abaregwa ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari benshi.
Mu butumwa uyu muryango wa Olga Kayirangwa watanze kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, washimiye inshuti n’imiryango bakomeje kuwufata mu mugongo muri ibi bihe bigoye.
Wavuze ko umwana wabo Olga Kayirangwa yari muzima kandi nta ndwara idakira izwi yari arwaye, bityo ko urupfu rwe rutunguranye rwasize umuryango mu kababaro gakomeye.
Uwo muryango wakomeje ugaragaza ko abo basore babiri Nasagambe Fred na Gatare Junior Gedion bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga, ubu bari mu maboko y’ubutabera.
Wakomeje ugaragaza ko muri ibi bihe hari abari gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no kutubaha nyakwigendera.
Ubutumwa bugira buti “Muri iyi minsi, harimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, arimo gusebanya, ndetse no kutubaha nyakwigendera watuvuyemo, ahubwo akarushaho kongerera umubabaro umuryango wacu ugifite agahinda.”
Bwakomeje bugaragaza ko uwo muryango utewe inkeke n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku rubanza rukiri mu nkiko bagamije gusebanya.
Ati “Dutewe inkeke, n’uko abantu bamwe, barimo abakoresha imbuga za YouTube n’abigira abasobanuzi ku mbuga nkoranyambaga, bahisemo kuganira no kujya impaka, ku mugaragaro, ku rubanza rukiri mu nkiko, hagamijwe gusebanya, ndetse bakagera n’aho barengera bakavuga ku miterere y’urubanza kandi ikirego kigikurikiranwa n’urukiko.
Uwo muryango wavuze ko ibikorwa nk’ibyo ari agasuzuguro keruye ku muryango ukiri mu bihe by’akababaro.
Wasabye abo bireba guhagarika gusakaza cyangwa gukwirakwiza bene ayo makuru y’ibinyoma ku rupfu rwa Olga.
Ati “Muri iki gihe, umuryango turifuza gukomeza kwibuka umwana wacu watuvuye kandi turacyategereje guhabwa ubutabera binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.”
Basabye kandi abantu bose kureka inkiko zigakora inshingano zazo kandi wemeza ko wizera ko ubutabera buzatangwa mu gihe gikwiye.
Biteganyijwe ko isomwa ry’icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri abo basore babiri riba kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024 saa cyenda.