Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu urasaba amahanga gufatira ibihano abofisiye bamwe mu ngabo z’u Rwanda n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa M23.
HRM, muri raporo washyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2023, watangaje ko u Rwanda rufasha M23 kandi ngo ikorera ku butaka bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ibyaha bitandukanye birimo kwica abasivili no gusambanya abagore.
Uyu muryango uvuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri burasirazuba bwa RDC guha M23 ubufasha bw’igisirikare kugira ngo yagure ibice igenzura muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Umushakashatsi wa HRW muri Afurika, Clémentine de Montjoye, muri iyi raporo, yagize ati: “Ubwicanyi bwisubira bwa M23 no gusambanya buhabwa imbaraga n’ubufasha bw’igisirikare abakomanda b’u Rwanda bayiha. Congo n’u Rwanda bifite inshingano yo kuryoza abakomanda ba M23 ibyaha bakoranye n’abayobozi bo mu Rwanda babafasha.”
Ntabwo uyu muryango uvuga amazina y’abofisiye b’u Rwanda cyangwa abayobozi bo muri M23 usabira ibihano, kuko bigaragara ko utabafiteho amakuru ahagije, cyane ko wasabye imiryango mpuzamahanga nk’uw’Abibumbye (UN) n’uw’ubumwe bw’Uburayi (EU) kubashakaho andi.
Wagize uti: “Komite ya UN ishinzwe gufata ibihano kwiye gushaka andi makuru ku bayobozi ba M23 n’abofisiye b’u Rwanda kugira ngo ibafatire ibihano. EU n’indi ikwiye gushimangira no kwagura ibihano kuri ba komanda ba M23, abayobozi b’indi mitwe yitwaje intwaro n’abayobozi bakuru mu karere bagize uruhare mu ihohoterwa rya vuba ryakozwe n’imitwe yabo.”
Icyakoze, HRW iremeza ko u Rwanda ruhakana guha M23 ubufasha, kandi yemeza ko n’uyu mutwe witwaje intwaro uhakana gukorera ibyaha ushinjwa mu burasirazuba bwa RDC. Iti: “Leta y’u Rwanda ihakana ibi birego.”