Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza gusura igihugu cy’u Burundi ku nshuro ye ya mbere, gusa avuga ko muri iki gihugu ahazi umuntu umwe rukumbi usobanutse.
Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Amb. Ngoga Fred ari we muntu wenyine azi usobanutse i Burundi.
Ati: “Sinigeze ngera i Burundi, ariko nzi ko buriya ari ubutaka bw’abasokuruza bacu…Abacwezi. Ndateganya kuhasura umunsi umwe. Gusa nzi Umurundi umwe uri ’smart’ (usobanutse), Ambasaderi Fred Ngoga”.
Frederic Gateretse Ngoga asanzwe ari Umujyanama Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Mbere y’aho kuva muri 2009 kugeza muri 2014 yakoze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia; aho Uganda ifite ingabo kuva muri 2007.
Gen Muhoozi yavuze ko muri Uganda bubaha cyane uyu mudipolomate.