Kanyombya akomeje kwamamara Isi yose binyuze mu mashusho ye asekeje akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho ibyamamare bikomeye ku Isi bikomeje kugaragaza ko byayishimiye cyane nabyo bikayashyira ku mbuga zabyo.
Mu minsi mike yashize nibwo umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Yemi Alade, yafashe ayo mashusho ayashyira ku mbuga nkoranyambaga maze arenzaho utumenyetso ‘Emojis’ twinshi two guseka.
Ntabwo byarangiriye aho gusa kuko umwe mu baraperi bakomeye ku Isi, Wiz Khalifa ukorera muzika ye muri Amerika, nawe yifashishije ayo mashusho yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ni amashusho akomeje gushimisha abatari bake hirya no hino ku Isi, ndetse no mu bitekerezo bigenda biyatangwaho, ubona ko abantu baba basetse batembagaye noneho byagera ku banyamahanga bikaba ibindi bindi.
Ikintu gisetsa abantu kurusha ibindi ni uburyo aba avuga ayo magambo.
Kanyombya ni umwe mu banyabigwi muri Sinema Nyarwanda bayitangiye kera cyane. Kanyombya yabereye ikiraro abantu benshi bari mu kibuga cya Sinema, aho abenshi baje ariwe bafatiraho icyitegererezo, akaba ari na hamwe uzasanga ashimwa na benshi ku kuba yarabafashije.
Uyu mugabo agaragaza ubudasa muri uyu mwuga, kuko kuva yawutangira kugeza na n’ubu akaba agikunzwe ku rwego rwo hejuru.
Ikibabaza abantu ni uko mu bihembo bitegurwa bijyanye na Sinema, nta na kimwe arahabwa kandi yaragize uruhare rukomeye.