Abantu 20 bari mu rugo rw’umuturage i Kibagabaga nabandi bafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro harimo n’umuraperi uzwi ku izina rya Khalfan mu muziki nyarwanda barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakoreye ibirori mu rugo.
Ni abantu bagera kuri 23 Polisi y’u Rwanda yerekanye harimo na Khalfan barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho bamwe bafatiwe mu murenge wa Nyarugunga n’umurenge wa Kimironko.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Ukuboza 2021, ni bwo Polisi yaberekanye, bakaba barafashwe ahagana saa Tanu z’ijoro ryo ku wa Gatatu.
Mu magambo make, Umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime Nizeyimana Odo yirinze kugira byinshi atangaza. Ati “Ni ibi byambayeho twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ndasaba imbabazi Abanyarwanda bose.”
Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Sendahangarwa Apollo, yavuze ko bitemewe gukoresha ibirori aho ari ho hose muri iki gihe.
Yagize ati “Murabizi twashyiriwemo amabwiriza y’uko ibirori bibujijwe kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi cyariyongereye bigaragara. Rero twe nka Polisi tugomba kuyashyira mu bikorwa tureba abatayubahiriza ari na bwo buryo twafashemo aba bantu.”
Yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kugira ngo imibare y’abandura izagabanuke.