Umupolisi wo muri Tanzania witwa Patrick Kimaro, w’imyaka 60 y’amavuko, umwaka ushize wa 2022 yakoresheje Amadalori y’Amerika ibihumbi bitatu ($3.000), mu gucukura no kubakira imva azashyingurwamo napfa, ubu akaba yaguze isanduku azashyingurwamo ya Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (asaga 1,400,000Frw).
Ibikorwa byo kubaka iyo mva ye yabirangije mu kwezi k’Ukuboza 2022, ariko avuga ko afite n’umugambi wo kugura isanduku azashyingurwamo, ibyo byose akaba yaratangaje ko ikimutera kubikora, ari ukugira ngo umuryango we utazahura n’umutwaro ukomeye wo gutegura ishyingurwa rye igihe zaba yapfuye.
Muri uwo mwaka wa 2022, ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo gikorwa cya Patrick Kimaro cyo gutegura imva kandi akiri muzima, gifatwa nk’ubukunguzi mu gace akomokamo aho muri Tanzania, ndetse ko abakuru bo mu bwoko bwe bavuga ko bibujijwe gucukura imva y’umuntu utarapfa, ndetse ko n’imva icukuye itagomba gutinda itarashyirwamo umurambo yateguriwe.
Kimaro we yavuze ko umuryango we wagiye umwumva buhoro buhoro ku cyemezo cye, agira ati, “Kuko ndi umwana w’imfura mu muryango wanjye, byarangoye cyane kubashyingura kuko bapfuye bakurikiranye hanyuramo amezi atandatu gusa. Ubwo rero nahise mfata icyemezo kuko ntashaka ko abana banjye bazanyura muri ibyo nanyuzemo”.
Uretse kwiyubakira imva, Kimaro icyo gihe yavuze ko ashaka no kugura isanduku azashyingurwamo, kandi ko ibyo byose akora bizafasha umuryango kutavunika cyane mu gihe azaba apfuye.
Ikindi yavuze ko ashaka ubwishingizi bwo kugira ngo n’igihe iyo mva yasenywa n’ibiza, izongere yubakwe n’ubwishingizi.
Uwo muhigo wo kugura isanduku azashyingurwamo, Kimaro yaje kuwuhigura nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023.