Polisi y’u Rwanda yamaze gutangaza ko yamaze guta muri yombi umupolisi wayo wagaragaye mu mashusho akubita umuturage mu nyubako ya Downtown yo mu mujyi wa Kigali.
Ni amashusho yashizweho numwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga witwa Karacyemutse II Jesse washyize aya mashusho ku rubuga rwa Twitter maze abantu benshi batangira kunenga iyi myitwarire y’uyu mupolisi dore ko agaragara ari gukubita bidasanzwe umuturage.
Muri aya mashusho yamaganwe n’abatari bake umupolisi wambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda agaragara akubitisha inkoni (indembo) umusore wari wambaye ipantaro y’umukara n’ishati irimo amabara y’umukara n’umweru.
Polisi yifashishije urubuga rwa Twitter yavuze ko “Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda.”
Polisi yavuze ko “yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi.”