Umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Rutsiro Fc kuri Stade y’Akarere ka Muhanga wabereyemo amwe mu mayobera agaragaza ko umupira w’u Rwanda urimo imbaraga z’umwijima.
Ni Umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, Rutsiro Fc yahatanaga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe Kiyovu Sports yari irangamiye ku gikombe cya Shampiyona.
Mbere y’uko Umukino utangira mu buryo bwa bucece habayeho kumvana imbaraga aho abitwa “Abaganga” bagaragaye bazenguruka ikibuga. Hari bamwe mu bavuye i Rutsiro babwiye Umuseke ko iyi kipe yitabaje bamwe mu bahanga mu bavuzi ngo abafashe kutamanuka mu cyiciro cya kabiri. Bari abakandida.
Hari abandi basore babiri bagaragaye mbere y’uko umukino utangira barimo uwari wambaye umupira w’icyatsi n’uwari wambaye umupira w’umuhondo bazengurutse ikibuga, ahatekemerewe abafana muri Stade.
Hari uwabwiye ikinyamakuru Umuseke ko “Abo ari abantu bizewe bagomba gukora umuti.”
Bariya bantu ntibicaye mu bafana nk’ibisanzwe, bagiye hakurya mu byatsi ahirengeye Stade, umwe muri bo Telefone ntiyavaga ku gutwi.
Imbaraga z’umwijima zemejwe bidasubirwaho ubwo Kiyovu Sports yabonaga Penaliti ku ikosa ryakorewe Serumogo Ali mu rubuga rw’amahina.
Umuyobozi w’umukino yemeje iyo Penaliti ariko ibyakurikiye iterwa ryayo ntirizibagirana muri ruhago nyarwanda. Ubwo Nordien yiteguraga gutera umupira habaye amayobera, umupira urabyina, abari muri Stade byabatangaje.
Uyu mukinnyi yongeye kuwutereka neza, ubwo yiforaga ngo awutere mu izamu yawamuruye, unyura hejuru iyo, abari muri Stade bifata ku munwa. Umwe mu banyamakuru wogezaga umupira m ijwi rituje, yagize ati “Dore imbaraga ureke ibyo babeshya” nawe byamuyobeye pe.
Ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwirwanaho yishyura igitego yari yatsinzwe, igice cya Mbere kirangira ari igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Serumogo Ali gusa mu minota micye mu buryo butumvikanyweho Rutsiro Fc yabonye Penaliti yafashwe neza na Nzeyurwanda Jihad.
Aha Kiyovu Sports yashimangiye ko ikipe bahuye batari ku rwego rumwe, icomekamo igitego cya gatatu, ab’i Rutsiro bifata ku munwa.
Umwe mu b’imbere muri Rutsiro yabwiye Umunyamakuru ngo “Barayariye batumanura mu cyiciro cya kabiri.
Bariya bantu bari kuri deal ya Rutsiro Fc basohotse bamanjiriwe, bigaragara ko batamiye ifaranga ntibakore Umuti.”