Munyemana Ananias wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara yasanzwe yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo mu gihe yari amaze umwanya muto avuga ko ari kuribwa mu nda.
Uyu musore yari ageze mu mwaka wa gatatu akaba akomoka mu karere ka Nyamagabe. Bagenzi be babanaga nawe bavuze ko uyu nyakwigendera yari aherutse mu karere ka Nyanza aho yari afiteyo ibiraka nyuma ngo akagaruka ku ishuri ari bwo yatangiye gutaka ko aribwa mu nda.
Bagenzi be ngo bamusabye kumujyana kwa muganga arabyanga ababwira ko ari buze kumera neza gusa ngo bukeye bwaho kuri Noheli ngo yabyutse aribwa mu nda bikabije bagenzi be bajya kumushakira moto imujyana kwa muganga bagarutse basanga yarangije kwitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma nyuma y’uko apfuye atari amaze igihe arwaye.
Yagize ati “Abo babanaga batubwiye ko umunsi ubanziriza uw’ejo yumvaga arwaye ngo bamusabye kumujyana kwa muganga ababwira ko buri bucye ameze neza; nta makuru bigeze batanga yaba mu buyobozi bw’ikigo ahubwo twagiye kumva twumva yapfuye.”
Uyu muyobozi yavuze ko ibivugwa ko yaba yishwe n’amarozi ari ibikekwa n’abantu ko we ntacyo yabivugaho.