Umunyarwenya Iryamukuru Etienne [5K Etienne] wamamaye muri Bigomba Guhinduka, yatezwe n’abagizi ba nabi atashye, bamwambura utwo yari afite bamusiga ari intere.
Ubu bugizi bwa nabi bwabereye ku Gisozi ku muhanda werekeza ku kagari ka Musezero ku wa 9 Werurwe 2023.
Uyu munyarwenya avuga ko byabaye ubwo yari atashye ahagana saa saba z’ijoro, avuye kureba mugenzi we Japhet baganira ku bijyanye n’umushinga “Bigomba Guhinduka” wahembwe nk’iyahize indi mu Irushanwa ‘Innovation Accelerator’ (iAccelerator5).
Ati “Urumva navuye ku ishuri muri ULK saa tatu n’igice z’ijoro mpita njya kureba Japhet ngo musobanurire ibijyanye n’amahugurwa twagize mu gitondo ku bijyanye n’umushinga wacu, kuko we atabasha kuyitabira.”
“Bigeze saa saba z’ijoro nibwo natashye. Turaturanye cyane kuva iwe ugera iwanjye ni iminota itanu. Maze kurenga gato mvuye mu muhanda manuka nibwo nahuye n’abagabo bane bazamuka baganira, ngira ngo ni abavuye kureba umupira.”
Umwe muri abo bagabo yahise ahamagara Etienne, agira ngo yamwibeshyeho, hashize akanya uwo mugabo aramusingira aramuniga.
Ati “Nkimurenga gato yahise anturuka inyuma amfata mu ijosi turagundagurana kugeza bagenzi be bagarutse, umwe yicara ku mugaguru, undi amfata amaboko, undi na we aniga cyane ngo ntatabaza, mbese ako kanya nabaye nk’utaye ubwenge.”
“Sinzi uko byegenze nongeye kwisanga ndyamye hasi nta nkweto nambaye, nta telefone, mudasobwa, ibitabo, ibyangobwa byose batwaye.”
5K Etienne akizanzamuka yitabaje Japhet bajya ku rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, umukozi bahasanze abagira inama yo kubanza kujya kwa muganga kuko 5K Etienne yavaga amaraso mu mazuru.
Iperereza ryaratangiye ari naryo bategereje ngo bamenye uko byagenze