Umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda K’gande Olvier uzwi ku izina rya Nyaxo yeretse abafana be bamukurikira kuri instagram uko byari bimeze ubwo yageraga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Masisi.
Umunyarwenya Nyaxo yari yaherekejwe na mugenzi we, Ramy Boy, ndetse na Inkindi Nadine Aisha bakinana bose muri filime Nyaxo Comedy aho bari bashagawe na benshi mu bafana babo bo muri iki gihugu.
Nkuko amashusho abigaragaza, Nyaxo n’abo bari bajyanye bakiranywe urugwiro ndetse n’ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru kubera ko aho bajyaga hose bagendaga baririmbwa ndetse banerekwa urugwiro n’abari bahari bose.
Mu mashusho yashize ku rukuta rwe rwa instagram Nyaxo yagize ati:”Urukundo rwinshi tweretswe nabantu batuye muri congo i masisi turarubashimiye kandi tunashima Imana ikomeza kudushoboza gukora ibyo dukora”
Uyu munyarwenya yagiye gukorera igitaramo muri DRC ahitwa i Masisi dore ko yagaragay ari imbere y’abafana batari bake bacinya umudiho gusa akaba yirinze gutangaza byinshi kuri iki gitaramo yakoreye i Masisi.
View this post on Instagram