Umunyarwenya Dogiteri Nsabii uri mu bamaze kubaka izina mu Rwanda yafunguye iduka ricuruza imyenda n’irindi ricuruza amarangi mu Karere ka Musanze, aho avuka ndetse yanakuriye.
Nk’umunyarwenya umaze kubaka izina, Nsabii yabwiye Igihe ko mu mafaranga yari amaze igihe akorera yakuyemo ayo gushora mu bucuruzi bushobora kujya bwunganira impano ye.
Ati “Urumva iyo nkina filime cyangwa ibijyanye n’urwenya cyangwa iyo nakoze ibitaramo, amafaranga mba nabonye niyo niyemeje gushora mu bushabitsi bwajya bwunganira impano yanjye.”
Aya maduka yose yayitiriye izina rye kuko iry’imyenda ryitwa ‘Nsabii collection’, mu gihe iryo acururizamo amarangi yaryise ‘Kwa Nsabii’.
Nsabii w’imyaka 26 ubusanzwe yitwa Nsabimana Eric, avuka mu muryango w’abana bane barimo batatu b’abahungu.
Iyo atera urwenya akunze kugaragara yambaye amadarubindi yayahengetse, ingofero, ikote rifunguye ririmo karavate imbere, ipantalo y’itise ndetse n’inkweto za bodaboda.
Uyu musore yatangiye ibyo gutera urwenya yifashisha imbuga nkoranyambaga nka Instagram nyuma aza gutangira gukorana na shene ya YouTube yitwa Irebero TV yamufashije kugeza ubwo yahuye na Killaman uzwi na we muri filime kuri YouTube ari na we bakorana bya hafi ubu bafatanyije n’uwitwa Mitsutsu, Nyambo n’abandi.
Dogiteri Nsabii avuga ko sinema imaze kumwubakira ubuzima ku buryo abasha kwitunga no gufasha abandi bamwitabaje.