Nyuma y’igihe kinini ibitaramo bidakorwa kubera icyorezo cyari gihangayikishije isi Umunyarwenya ukomeye hano mu Rwanda Arthur Nkusi yatangaje ko igitaramo cya “Seka Live” kigiye kongera kuba nyuma y’igihe kinini kitaba.
Arthur Nkusi yatangarije inyarwanda ko igitaramo cya mbere cya ‘Seka Live’ kizaba ku wa 29 Gicurasi 2022. Yavuze ko ibi bitaramo bizakomeza kuba ku Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi nk’uko byari bisanzwe. Avuga ko n’ibindi bitaramo byategurwaga na Arthur Nation na byo byasubukuwe.
Arthur yavuze ko iki gitaramo cya mbere kizitabirwa n’abanyarwenya babiri bo hanze y’u Rwanda n’abandi bo mu Rwanda. Avuga ko ubu bari kwemeza aho iki gitaramo kizabera, abanyarwenya bazatumirwa n’ibindi bizatangazwa ku wa kabiri w’icyumweru kiri imbere.
Mbere y’umwaduko w’icyorezo, Seka Live yabaga buri kwezi hagatumirwa abanyarwenya bo mu Rwanda n’abo mu mahanga. Abanyarwanda n’abandi baherukaga imbona nkubone Seka Live yo ku wa 29 Gashyantare 2020 yari yatumiwemo umunya-Nigeria Kenny Blaq na Ndumiso Lindi wo muri Afurika y’Epfo.
Mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi ba Seka Live, muri Nzeri 2020, ibi bitaramo byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho abanyarwenya basusurutsaga abantu bifashishije urubuga rwa Youtube ariko ntibyatinze.
Mu bihe bitandukanye, ibitaramo bya Seka Live byatanze ibyishimo ku mubare muni wabaga uteraniye muri Kigali Marriott Hotel n’ahandi.
Seka Live yanyuzemo abarimo Klint da Drunk, Dr Ofweneke, Merci, Zaba Missed Call, Divine, Milly, Patrick, Feu Rouge, Michael Sengazi, Daliso Chiponda, Michael Sengazi, Nimu Roger, Fred&Kepha, Captain Father, Prince n’abandi.
Bamwe kandi bari barakektse ko uyu munyarwenya nyuma yo gushinga urugo akanasezera mu itangazamakuru ko ashobora kuba iby’urwenya na byo yarabivuyemo dore ko atigeze yigaragaza nyuma yo kurongora.