Umunyarwandakazi Gloria Bugie ukorera umuziki muri Uganda akomeje kuba iciro ry’imigani nyuma y’uko hongeye gusohoka amashusho ye yambaye ubusa buri buri.
Ni amashusho agiye hanze nyuma y’iminsi mike uyu muhanzikazi avuze ko afite impungenge z’uko uwamwibiye telefone yazashyira hanze andi menshi.
Ni inkuru ikomeje guca ibintu mu bitangazamakuru byo muri Uganda cyane ko ari amashusho yagiye hanze asanga ayari yabanje gusohoka muri Nzeri uyu mwaka.
Nubwo uyu mukobwa ahamya ko ari umugabo bahoze bakundana wamwibiye telefone uri gusohora aya mashusho, hari n’abadasiba kugaragaza ko yaba ari kuyasohora abishaka kugira ngo akomeze gukurura itangazamakuru ryo muri Uganda.
Kugeza n’ubu ntabwo haramenyekana uwashyize hanze aya mashusho nubwo mu minsi ishize, uyu mukobwa yatunze agatoki uwahoze ari umukunzi we wanamuciye arenga miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda [arenga miliyoni 35 Frw] akamuha asaga miliyoni 20 z’Amashilingi ariko n’ubundi bikarangira ayashyize hanze.
Ati “Ni umuntu wankangishaga ariya mashusho ashaka amafaranga, mu gihe kirenga umwaka. Icyiza ni uko umuryango wanjye wari ubiziho, yashakaga amafaranga menshi. Yashakaga miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda. Twamuhaye nka miliyoni 20 z’Amashilingi cyangwa 30 z’amashilingi ya Uganda. Twamenyesheje Polisi.”
Yavuze ko bombi bakundanye ariko bakaza gutandukana.
Ati “Twarakundanye turandukana bisanzwe. Icyo navuga ni uko ari isomo kuri njye. Murabizi umuntu ariga, nari ndi gukura […] niseguye ku muryango wanjye n’inshuti zanjye.”
Uyu mukobwa ubundi witwa Gloria Busingye, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko aya amashusho yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize.
Bugie yavuze ko yajyanye ikirego cye kuri Polisi ya Uganda cy’uwo mugabo atavuze izina muri Werurwe uyu mwaka, bigatuma ahunga igihugu akimara kubimenya ko yarezwe.