Umujyi wa Montréal muri Canada waraye wambitse umunyarwandakazi umudari w’ishimwe , kubera ibikorwa byabo mu guteza imbere Montréal n’abayituye.
Uyu Monique Mujawamariya yagizwe « Officière de l’Ordre de Montréal ». byatumye anashimirwa mu buryo bwo kumwambika umudari no kumugira ikitegererezo ku batuye uwo mugi.
Uwo mujyi kandi wanahaye igihembo abandi 17, kubera ibikorwa byabo mu guteza imbere Montréal n’abayituye.
Aganira n’ikinyamakuru Ijwi rya Amerika (VOA) , Monique Mujawamariya yavuze ko umudari yawuherewe ahanini ibikorwa by’ishyirahamwe rye MAFUBO rikorera mu bihugu 47 ku migabane 5 y’isi, harimo ibihugu 27 muri Afurika. Ryibanda mu guteza imbere ubufatanye hagati y’abategarugori no kubafasha kuva mu bukene.
Mujawamariya avuga ko uyu mudari awutuye abakobwa babyariye iwabo mu murenge wa Mbazi, mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.