Umunyamakurukazi akaba n’umushusharugamba Sandrine Isheja yatunguwe n’umugabo we ubwo yari mu kiganiro asanzwe ako mu gitondo kuri Kiss fm.
Muri iki kiganiro akorana na mugenzi we Arthur Nkusi, batumira ibyamamare bitandukanye bakaganira ari nako bababaza n’ibibazo bitandukanye ku buzima bwabo, uyu munsi Sandrine Isheja usanzwe ako iki kiganiro akaba ari nawe wari wabaye umutumirwa mui kino kiganiro gica kuri Kiss fm.
Ubwo yari mu kiganiro nk’umutumirwa, Isheja yaje gutungurwa n’umugabo we witwa Kagame Peter amuzaniye indabyo ndetse ziherekejwe n’akandiko kariho amagambo asize umunyu y’urukundo.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Sandrine ubwe, yerekana umugabo we amusanze muri studio amuzaniye indabo ndetse n’akabarwa kariho amagambo y’urukundo.
Mu butumwa buherekeje ariya mashusho, Sandrine yagize ati “Urakoze rukundo ku bw’igikorwa cyo kuntungura wankoreye.”
Muri iki kiganiro, Sandrine Isheja yavuze ko yakuze yiyumvamo impano yo kuririmba, ndetse yakoze indirimbo imwe n’ubwo itigeze ijya hanze.
Uretse kuba ari umunyamakurukazi, Sandrine Isheja abona akazi gatandukanye nko kuyobora ibiganiro, ibitaramo n’indi minsi mikuru, kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.