Umunyamakuru Clarisse Uwimana wakurikiranye imikino y’Igikombe cya Afurika, agashimirwa uburyo atahwemaga kugeza ku Banyarwanda amakuru y’iki gikombe, yishimiye kuba yagarutse mu Rwanda.
Clarisse Uwimana usanzwe ari Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi, yari amaze iminsi ari muri Cameroon ahari hamaze iminsi habera igikombe cya Afurika cyasojwe ku Cyumweru kikegukanwa na Senegal.
Uyu munyamakurukazi utarahwemaga kugaragaza umwuka wo muri Cameroon, yagiye ashimirwa akazi yakoraga by’umwihariko amakuru ajyanye n’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadi wabaye umusifuzi wa mbere w’Igitsinagore wasifuye mu gikombe cya Afurika.
Uyu munyamakurukazi ni na we wakoresheje ikiganiro Mukansanga nyuma y’umukiko yayoboye, akagaragaza imbamutima ze ubwo yariraga kubera ibyishimo by’amateka yanditse. Uyu munyamakurukazi kandi ni kenshi yagiye agaragara ari gukora ubusesenguzi kuri tereviziyo mpuzamahanga zanyuzagaho iyi mikino ya AFCON.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bashimira Clarisse Uwimana uburyo yakoraga akazi ke bigaragara ko agakorana umwete nk’aho yagaragaye yifatiye telephone iri gufata amashusho n’akuma gafata amajwi icyarimwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, uyu munyamakurukazi yashyize ifoto kuri Twitter imugaragaza ari ku kibuga cy’Indenge cya Kanombe agaragaza ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.
Bamwe mu bamukurikira bamwifurije kwishyuka mu rwamubyaye, barimo uwitwa Jean Paul Hashakimana wagize ati “Welcome (urisanga) ubutaha nzakuzanira ururabo sha nkwiyakirire.” Yves Gasengayiye na we yagize ati “Urugendo ruhire kandi nishimiye akazi wakoze. Ukomereze aho.”