Umunyamakuru Natacha Polony yisobanuye imbere y’Urukiko Mpanabyaha i Paris ku wa Kabiri, ahakana ibyaha akurikiranyweho byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibyaha uyu muyobozi w’Ikinyamakuru ‘Marianne’ yakoze muri Werurwe 2018 ubwo yari mu kiganiro kuri France Inter, aho yagarukaga ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo. Icyo gihe yavuze ko muri ayo mateka ya Jenoside nta ruhande rw’abantu beza cyangwa urw’ababi rwari ruhari ahubwo bose bari kimwe.
Kuva mu 2017, itegeko ryerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n’iki gihugu atari iyakorewe Abayahudi gusa.
Mu iburanisha ryo ku wa Kabiri, Natacha Polony yahakanye ko atigeze apfobya Jenoside. Ati:“Nta na rimwe nigeze mpfobya icyo njye nemera ko ari ndengakamere.”
Inkuru ya TV5 Monde ivuga ko ku bijyanye n’imvugo ’salauds’ Polony yakoresheje yasobanuye ko yaganishaga ku bayobozi atari abaturage. Yanisobanuye ku byaha yavuze ko FPR yakoze mbere mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo.
Abatangabuhamya n’imiryango irimo uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka bavuze ko Polony yakoresheje imvugo iteye urujijo isa n’ishyira ku rwego rumwe abahigi n’umuhigo.