Umunyamakuru wakoreraga ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA yasezeye ku mwuga w’itangazamakuru yari amazemo igihe kinini.
Fiona Mbabazi usanzwe akora kuri tereviziyo y’igihugu yatangaje ko asezeye itangazamakuru ndetse ko agiye kugeragereza ahandi atari mu itangazamakuru yari amzemo imyaka 11. Ibi yabitangaje ku butumwa yanyujije ku rkuta rwe rwa twiiter aho yagize ati:“Imyaka 11 irashize ndi mu mwuga nkunda cyane ariko igihe kirageze ngo bibe ngombwa ko mfata ikiruhuko ubundi ngerageze ibintu bishya nshimira byimazeyo boss wanjye (Arthur Assimwe) ku kuba yaramfashije mu byo nakoraga byose.”
Yakomeje ashimira kandi abandi bakoranaga kuri televisiyo harimo umuyobozi wa RBA, na Uwanyirigira Claudine “Ku bwo kunyizera bakantera ingabo mu bitugu ndetse bakanampa inama ariko igikomeye bakaba barumvise igenda ryanjye.”
Uyu Fiona Mbabazi kandi yakoraga ikiganiro cyitwa Big Q cyatumirwagamo impuguke mu bijyanye n’ubushabitsi ndetse n’ubucuruzi butandukanye.
Asoza avuga ko RBA hazahora ari mu rugo kandi ko yiteguye gutangira urugendo rushya no kureba uko mu zindi nzego byifashe.
Fiona Mbabazi kandi koze ikiganiro RBA yagiranye na Perezida Paul Kagame ubwo mu ntangiro za Nzeri 2020, we na Cleophas Barore ubwo baganiraga na Nyakubahwa perezida Paul Kagame.